Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Gordon Brown arasaba ko hasubirwamo bimwe mu bigenderwaho ngo hashyirweho za mpapuro zo guta muri yombi ababa bakurikiranyweho ibyaha by’intambara baba barakoze mu bihugu byabo, nyuma bagahungira mu bihugu bya kure.
Ikinyamakuru le monde dukesha iyi nkuru, kivuga ko ibi bibaye nyuma yaho hashyiriweho urupapuro rwo guta muri yombi uwahoze ari umuyobozi w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cya Israel Tzipi Livni. Gordon Brown we akaba yibaza niba bagomba kujya bagendera ku bimenyetso bito kugira ngo abakekwaho ibyaha by’intambara bashyirirweho impapuro zibata muri yombi, zimwe bita « Mandat d’arrets » mu rurimi rw’igifaransa.
Le monde gikomeza kivuga ko mu kwezi kwa 12 k’umwaka ushize madame Livni yafashe icyemezo cyo gusubika urugendo yagombaga kugirira mu gihugu cy’u Bwongereza, atinya ko yatabwaga muri yombi nyuma yaho ubutabera bw’ubwongereza bwari bwashyizeho impapuro zo kumuta muri yombi, zikaba zari zishingiye ku byo ngo yakoreye muri Palestine.
Broun we rero akaba abona ko itegeko riha ububasha abacamanza b’Abongereza bwo gushyiraho ziriya mpapuro, rigomba guhindurwa ngo dore ko bashobora kugendera ku mpamvu zabo bwite cyangwa iza politiki, bakaba bashyiriraho umuntu ziriya mpapuro zo kumuta muri yombi nta bimenyetso bihari byerekana neza ibyo ashinjwa.
http://www.igihe.com/news-7-26-3381.html
Posté par rwandaises.com