Kizza E. Bishumba
URUGWIRO VILLAGE – Mu bihe bitandukanye, ku wa 15 Mata 2010, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye intumwa 7 za rubanda zituruka mu mashyaka atandukanye yo mu gihugu cya Suwedi n’intumwa z’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Kubungabunga Ibidukikije.
Mu byo izo ntumwa za rubanda zo muri Suwedi zabajije Perezida Kagame, harimo uburyo abona icyifuzo cyo gukura Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Kongo (MONUC), aho yashubije ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) na Monuc ari bo ba mbere bafite kugira icyo bakivugaho mbere y’abandi bose.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Rwangombwa John wari kumwe n’abo bashyitsi yavuze ko mu byo baganiriye na Perezida Kagame hari ukureba aho iterambere ry’u Rwanda rigeze muri rusange, abo bashyitsi ngo bakaba barishimiye ibyo intambwe u Rwanda rumaze kugeraho mu rwego rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Mu bindi baganiriye harimo ibijyanye n’amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Rwanda ateganyijwe muri Kanama 2010, iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu n’ibindi.
Ku bijyanye n’inkunga igihugu cya Suwedi cyatangaga ku Rwanda kikaza kuyigabanya, Minisitiri Rwangombwa yavuze ko itari yongerwa.
Depite Aleksander Gabelic wavuze mu izina rya bagenzi be, yatangaje ko ibyo baganiriye na Perezida Paul Kagame birimo ibijyanye na Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’ibijyanye n’ubuzima bw’igihugu mu bihe biri imbere.
Abo bashyitsi bari mu Rwanda guhera ku wa 14 Mata 2010, mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu bindi bikorwa bateganya gukora harimo gusura ibiro by’Umuryango w’Abibumbye i Kigali kuko igihugu cya Suwedi ari kimwe mu bihugu bitanga imigabane myinshi muri uwo muryango.
Muri gahunda y’abo Badepite bo muri Suwedi kandi harimo gusura imiryango iharanira ikiremwamuntu mu Rwanda, Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe Yombi, Urwego rw’Igihugu rw’Inkiko Gacaca, Komisiyo Ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero n’ahandi.
Mu kiganiro kandi Perezida Paul Kagame yagiranye n’intumwa z’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Kubungabunga Ibidukikije kuri uwo munsi, baganiriye ku byiza izo ntumwa n’ibindi bihugu bishobora kwigira ku Rwanda mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibidukikije n’Ubutaka, Madamu Kayonga Calorine, wari uherekeje izo ntumwa yavuze ko izo ntumwa zikorera mu bihugu byinshi ku isi mu byo zaganiriye na Perezida Kagame byari mu rwego rwo gushakira hamwe uburyo uwo muryango wafasha mu gushyigikira gahunda u Rwanda rurimo z’iterambere mu Cyerekezo 2020.
Kuba ngo izo ntumwa zarahisemo kuza mu Rwanda, ngo byatewe n’uko u Rwanda ari igihugu gifite ubushake no kuba intangarugero mu guteza imbere no kubungabunga ibidukikije, ubundi bakaba bari basanzwe bakorera gusa mu gihugu cya Singapore.
Madamu Kayonga yibukike kandi ko umunsi mpuzamahanga wo kubungabunga ibidukikije ku rwego rw’isi wizihizwa buri mwaka ubu uzizihirizwa mu Rwanda ku wa 5 Kamena 2010 ukazahuzwa no “Kwita Izina”, umuhango wo guha amazina abana b’ingagi, ukazitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye ku isi.
Ibyo ngo bikazaba ari bimwe mu bigaragaza uburyo u Rwanda ruri mu nzira nziza yo guteza imbere ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije.
Bwana Fisk John, umwe mu bagize Njyanama y’uwo Muryango Mpuzamahanga wo kwita ku Bidukikije yavuze ko ubusanzwe ufatanya n’u Rwanda mu mishinga y’ubuhinzi bw’ibirete kuva mu mwaka wa 2009 binyuze mu Mushinga w’Iterambere w’Abanyamerika (USAID).
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=381&article=13643
Posté par rwandanews.be