Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, itsinda ry’Abatanzaniya bari mu ruzinduko mu Rwanda bakiriwe muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ku Kimihurura. Iryo tsinda rigizwe n’abayobozi mu bigo bitandukanye, bakaba baje kwigira ku Rwanda uko rukorana na Diaspora yarwo, ngo nabo bazabashe kwinjiza Diaspora ya Tanzania mu bikorwa byo guteza imbere icyo gihugu.

Bakigera mu Rwanda ku munsi w’ejo, bahise berekeza ku rwibutso rwa Gisozi aho bunamiye inzirakarengane zazize jenoside, ndetse banashyira indabo ku mva z’abahashyinguye, nyuma y’aho basobanuriwe banirebera mu mashusho n’amajwi ibyabereye mu Rwanda muri Mata 1994.

IGIHE.COM yavuganye n’umwe mu bagize iryo tsinda Bwana Abbas Irovya, adutangariza ko ibyo abonye bitandukanye cyane n’uko yabyibwiraga. Yavuze ko ruriya rwibutso ari ingirakamaro ku Banyarwanda ndetse n’isi yose muri rusange. Ati:”rubereyeho kugira ngo hato aya mahano atazagira aho yongera kuba”.

Uyu munsi ni bwo bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Diaspora muri Minaffet, Bwana Robert Masozera, abasobanurira uko u Rwanda rukorana n’Abanyarwanda baba hanze, ababwira ko u Rwanda rwahaye ijambo Diaspora ngo nayo igire uruhare mu kubaka igihigu. Yababwiye ko diaspora ifite imbaraga muri byinshi nk’ubucuruzi, ishoramari, ubumenyi ndetse n’ibindi. Ati:”intego dufite ni uko bakorera hamwe, bakirinda amacakubiri, ubundi bakabasha kubaka u Rwanda bashyize hamwe”.

Nk’uko Robert Masozera yakomeje abivuga, ngo Diaspora ifatwa nk’intara ya 5 y’u Rwanda, yiyongera kuri enye u Rwanda rusanganywe. Ati:”niyo mpamvu batumirwa mu nama y’umushyikirano, ndetse n’andi manama ajyanye no guteza imbere igihugu”. Yabasobanuriye bimwe mu bikorwa bya diaspora nka one dollar campaign n’ibindi.

Twabamenyesha ko mu rwego rwo gukomeza kwegereza Abanyarwanda gahunda z’igihugu, hari gutegurwa ingando izabera mu gihugu cy’Ububiligi.

Abagize itsinda ry’Abatanzaniya babajije ibibazo byinshi ngo nabo barebe ibyo bakwigira ku Rwanda ngo bazabashe gufatanya n’Abatanzaniya baba hanze mu kubaka igihugu cyabo.

image
Itsinda ry’Abanyatanzaniya ryunamira abazize Jenoside
bashyinguye ku rwibutso rwa Gisozi

image
Abagize itsinda ry’Abanyatanziya bari ku rwibutso ku Gisozi

image
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane bakiriwe n’Ubuyobozi
Bukuru Bushinzwe Diaspora Nyarwanda muri Minaffet

image
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Diaspora
muri Minaffet Robert Masozera

fOTO: IGIHE.COM
SHABA Erick Bill

http://www.igihe.com/news-7-11-4355.html

Posté par rwandaises.com