Bitewe n’ikirunga cyo mu gihugu cya Irlande cyarutse ibyuka bivanze n’ivumbi ku mugoroba w’uyu wa gatatu, ingendo nyinshi z’indege hirya no hino kw’isi zahagaze.

Izo mbogamizi zitewe n’iruka ry’icyo kirunga zatumye ibibuga by’indege mu bihugu byinshi by’Uburayi nk’Ubwongereza, Ububiligi, Ubuholandi, Finlande ndetse n’ibindi bihugu, bifunga imiryango.

Amakuru dukesha urubuga rwa France 24 aravuga ko mu gihugu cy’Ubufaransa, ibibuga by’indege bigera kuri 25 byafunze imiryango, abagenzi bamwe bakaba baharaye abandi babimenye hakiri kare bakigumira mu ngo zabo.

Mu Rwanda, abagenzi bagombaga gukoresha ikompanyi ya SN Brussels berekeza mu Bubiligi, babwiwe ko ingendo zabo zihagaze muri icyi cyumweru kubera impamvu z’iryo vumbi ryuzuye mu kirere cy’Uburayi.

Nk’uko Richard Masozera, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Civil Aviation Authority abitangaza, ngo ingaruka z’izo mbogamizi ziracyari nke ku Rwanda. Gusa ngo haracyari kare ngo umuntu abe yagaragaza ingaruka rusange bizagira ku ngendo zo mu kirere zituruka mu Rwanda.

Tubibutse ko no muri Aziya, icyo kibazo cyamaze kubagiraho ingaruka, kuko ingendo zimwe na zimwe zahagaritswe, izindi zigacishwa mu yindi nzira itari buhure n’ingorane nk’izo bashobora guhura nazo babaye baciye mu nzira yari iteganyijwe.

SHABA Erick B.

http://www.igihe.com/news-7-11-4119.html

Posté par rwandaises.com