Nyuma y’aho bitangarijwe ko abacamanza 2 b’Ubafaransa nanone bagiye gutangira iperereza ku warashe indege ya Perezida Yuvenali Habyarimana yahitanye na Perezida Cyprien Ntaryamira w’u Burundi muri 94, Leta y’u Rwanda iratangaza ko nta kibazo itewe n’iri perereza rishya kandi ngo imiryango irakinguye ku muntu wese waba ashaka kumenya ukuri.

Mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuzamiryango kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Ubutabera Tharcisse Karugarama yatangaje ko Atari ubwa mbere iperereza ku ihanuka ry’iriya ndege ryaba rikozwe, ngo rigiye gukurikira andi maperereza menshi yakozwe mu bihe byashize n’inzobere zagiye zituruka mu bihugu bitandukanye ndetse n’Umuryango w’Abibumbye, yavuze kandi ko Abafaransa ataribwo bwa mbere baba baje mu Rwanda gukora iperereza kuri iyi ndege, yongeraho ko no kuri iyi nshuro bahawe ikaze.

Mu bihugu byakoze iperereza ku ihanuka ry’indege yarimo Habyarimana na Ntaryamira, Minisitiri Karugarama yavuze ko harimo Ubuholandi, Suede, Canada, Ubwongereza, Ububiligi, Ubufaransa bwo ngo bukaba bumaze kurikora inshuro zirenze imwe, ngo hari n’intumwa zoherejwe n’inteko ishinga amategeko y’icyo gihugu nazo zikora iperereza.

Usibye aya maperereza yakozwe n’ibihugu by’amahanga, Minisitiri Karugarama yatangaje ko u Rwanda rwashyizeho Komisiyo yigenga yari iyobowe na Mutsinzi Jean, ikora iperereza raporo yayo ijya ahagaragara. Karugarama yagize ati “Umuntu wese ushaka gukora ankete, umuntu wese ushaka kumenya ukuri, imiryango y’iki gihugu irafunguye”.

Twabibutsa ko kuri uyu wa Gatatu umucamanza Marc Trevidic, umaze imyaka 3 yarasimbuye juge Bruguière wakoraga iperereza ku ihanuka ry’iyo ndege, aribwo yatangaje ko ubu ari gushaka impuguke mu byerekeye indege, ibisasu, gupima uburyo isasu rigenda (balistique) n’abahanga mu mibare kugira ngo azazane na mugenzi we gukora iperereza ku ihanuka ry’iyo ndege yari mu bwoko bwa Falcon 50.

Hejuru ku ifoto: Minisitiri Tharcisse Karugarama ashyira ahagaragara raporo ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Foto: Izuba
Kayonga J.

http://www.igihe.com/news-7-11-4364.html

Posté par rwandaises.com