Abandi bayobozi 2 bo muri IBUKA, Ishyirahamwe rirengera inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, batawe muri yombi bazira gukoresha nabi umutungo w’iki kigega.
Amakuru ya Newtimes aravuga ko Freddy Mutanguha wari Organisation’s Secretary General muri IBUKA na Eugene Gashugi wari Visi Perezida batawe muri yombi ku tariki ya 16 Mata uyu mwaka, bakaba baragejejwe bwa mbere imbere y’urukiko rwa Nyarugenge ku munsi w’ejo.

Ngo bakaba barahawe umwanya wo gushaka ababunganira mu nkiko ubundi urubanza rwabo rugakomeza.

Augustin Nkusi akaba atangaza ko aba bagabo bombi baregwa ubufatanyacyaha mu kwigwizaho no gucunga nabi umutungo wo mu kigega cy’abacitse ku icumu.

Ifatwa rya Freddy Mutanguha na Eugene Gashugi rije rikurikira iry’abandi bayobozi ba IBUKA barimo Benoit Kaboyi, wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa.

Kaboyi yafatanywe na Naftal Ahishakiye ndetse na Emmanuel Nsengiyumva, bose baregwa ibyaha byo gucunga nabi umutungo w’abacitse ku icumu n’andi manyanga atandukanye.

Aba bagabo rero ngo bagomba gusobanura aho umutungo urenga miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda warigitiye.

IBUKA yashinzwe mu mwaka wa 1995. Intego yari ukwita ku bibazo by’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, byaba ibijyanye n’Ubutabera, ukwibuka, ndetse n’ibijyanye n’iterambere ry’abacitse ku icumu muri Rusange.

Hejuru: Freddy Mutanguha
Moise T.

http://www.igihe.com/news-7-11-4363.html

Posté par rwandaises.com