Amakuru dukesha The New Times aratangaza ko Inzego Nkuru za gisirikare ku munsi w’ejo zahagaritse Lt Gen Charles Muhire na Gen Maj Emmanuel Karenzi Karake ku mirimo yabo ndetse batabwa muri yombi, nkuko bitangazwa n’Umuvugizi w’Ingabo, Maj Jill Rutaremara, wanatangaje kandi ko aba basirikare bakuru bombi bakoze amakosa akomeye.

image
Lt Gen Charles Muhire

« Lt Gen Muhire yahagaritswe kubera ibyaha bikomeye bya ruswa no gukoresha nabi ububasha afite mu gihe Gen Maj Karenzi we yahagaritswe ku mpamvu z’imyitwarire mibi idahuye n’amahame agenga imyitwarire y’igisirikare cy’u Rwanda, » ibi ni ibyashyizwe ahagaragara na Maj Rutaremera mu itangazo ryasohotse ku munsi w’ejo.

« Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gushimangira imyitwarire myiza, ikinyabupfura no kongera icyizere mu ngabo z’u Rwanda. » Ibi ni ibyakomeje bitangazwa na Rutaremara mu gihe iperereza rigikomeza.

Hejuru ku ifoto: Gen Maj Karenzi Karake

Foto: mod.gov.rw, Sudan Tribune
Ubwanditsi

http://www.igihe.com/news-7-11-4165.html

Posté par rwandaises.com