Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yabeshyuje ibyavugwaga na bamwe ko amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yaba yarahejwe mu myiteguro y’amatora ya perezida wa repubulika yitezwe mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka.

Nk’uko bwana Charles Munyaneza, umunyamabanga mukuru w’iyi komisiyo yabitangarije The New Times, ngo ayo mashyaka niyo ahubwo akwiye kwegera komisiyo y’igihugu y’amatora maze akamenya aho ashobora gikenerwa. Ikindi yongeyeho ni uko komisiyo nta makuru ifite y’uko haba hari abatavuga rumwe n’ubutegetsi (opposition), gusa ngo igihe cyo kugira abakandida n’igihe cyo kwiyamamaza ntibiragera, ngo bikaba biteganyijwe mu mezi ya Kamena na Nyakanga. Amashyaka rero yitwa ko atavuga rumwe n’ubutegetsi yakagombye ari mu myiteguro y’amatora, ngo kuko ari uburenganzira bwayo nk’abanyarwanda kandi nk’amatsinda ya politiki.

Bwana Munyaneza kandi yagize icyo avuga ku bavuga ko ayo mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi akwiye kugira abantu muri komisiyo y’igihugu y’amatora. Aha yavuze ko iyo komisiyo idashingiye ku mashyaka , ngo kuko biramutse bimeze gutyo hakwibazwa umubare w’ababa bagize komisiyo buri shyaka riramutse rishyizemo abantu. Ngo buri muntu ugize komisiyo aramutse yinjiyemo ku itike y’ishyaka, byaba ari ikibazo ku matora aciye mu mucyo no mu bwisanzure. Hagati aho ariko, ngo abagize komisiyo bashobora kuba mu mashyaka ku bushake bwabo, ngo ariko ntibagomba kubishyira imbere mu kazi kabo.

Hagati aho, ngo imyiteguro yo irakomeje, ubu hakaba hakiri kuba igikorwa cyo gukangurira abaturage igikorwa cy’amatora.

UWIMANA P.

http://www.igihe.com/news-7-11-4298.html

Posté par rwandaises.com