Uyu munsi uzizihirizwa ku rwego rw’imidugudu,
Muri RDF ngo ubutwari burahahora mu bikorwa bya buri munsi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu ku bijyanye n’Umunsi w’Intwari z’igihugu wizihizwa tariki ya 1 Gashyantare, Dr Pierre Habumuremyi Damien yavuze ko umwihariko w’uyu munsi muri 2019 ari uguhanga ijishisho cyane ku rubyiruko.

Dr Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko u Rwanda kuba ruriho uko rumeze ubu rubikesha ubutwari yise ‘inkingi ya mwamba’ bwagiye buharanirwa mu bihe by’amateka bunyuranye uhereye mu gihe cy’Abakoloni no kugeza ubu.

Asobanura intwari yagize ati “Intwari ni umuntu ukurikirana icyo yiyemeje kugeraho, kikavamo igikorwa k’ikirenga gifitiye abandi akamaro, akabikora mu bupfura, mu bwitange buhebuje kandi akirinda ubugwari mu migirire ye ntananizwe n’amananiza.”

Yavuze ko intwaro zizihizwa mu rwego rwo gukomeza gutera ikirenge mu cyo zageze mu rwego rwo gukomeza kubaka u Rwanda rw’ahazaza.

Umwe mu banyamakuru yababajije umwihariko w’uyu munsi w’Intwari muri 2019, Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imadari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), asubiza ko ijisho rihanzwe cyane urubyiruko.

Dr Pierre Damien Habumuremyi ati “Buri gihe insanganyamatsiko igaragaza umwihariko, twasobanuye ikerekezo twahisemo, ni ukuvuga ngo nubwo dushimangira n’ubwo dusigasira ibyo twagezeho ariko hari n’ejo hazaza tutagomba kwibagirwa tugomba kwitaho, iyo tuvuga ejo hazaza mu myaka nka 50 bamwe muri twe tuzaba tutakiriho ariko urubyiruko ruzaba ruriho, uyu mwaka rero ijisho rihanzwe urubyiruko.”

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka izaba igira iti “Dukomeze Ubutwari mu Kerekezo twahisemo”. Iki kerekezo, Dr Habumuremyi yagisobanuye nk’amagambo Perezida Paul Kagame akunze gukoresha, arimo gusigasira ubumwe, kureba kure no gusobanura ibyo abayobozi bakorera abaturage.

Lt Col Innocent Munyengango Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yavuze ko ubutwari bufitanye isano n’amateka y’urugamba, bityo ku ngabo z’igihugu ngo bisa n’aho igihe cyose ziyumva mu bikorwa by’ubutwari.

Yavuze ko ntako zitagira mu kubuharanira, haba mu Rwanda mu bikorwa byo kurinda ubusugire bw’igihugu n’ahandi zijya mu butumwa bw’amahoro mu mahanga.

Ati “Uno munsi RDF aho ihagaze hose mu Rwanda, nshobora guhamya ko umutekano w’iki gihugu uhagaze neza bikaba ari na byo biha za nzego zindi zubaka u Rwanda gukora akazi kazoo neza. Ducunga umutekano uko tubisabwa, kugeza uno munsi nta we uratuveba ko umutekano w’igihugu, umutekano w’Abanyarwanda n’ibyabo tucunga uko tubisabwa.”

Umunyambanga Nshingabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imadari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), Nkusi Deo yavuze ko mu bikorwa bitegura uyu munsi, harimo icyumweru cyahariwe kuzirikana Intwari z’Igihugu kuzaba hagati ya 25-31 Mutarama 2019.

Mu bikorwa biteganyijwe harimo inama nyunguranabitekerezo izabera i Kigali tariki 25 Mutarama igatangiza icyo cyumweru, izabera muri Lemigo Hotel, bukeye bwaho mu muganda rusange uba ku rwego rw’igihugu nyuma yawo abaturage bazaganirizwa ku bikorwa byaranze Intwari z’u Rwanda, zaba n’ikiganiro kuri Televiziyo y’igihugu kivuga kuri uyu munsi cyo kiri tariki 27 Mutarama naho tariki ya 31 Mutarama hazaba igitaramo muri Camp Kigali kirimo imbyino gakondo n’abandi bahanzi.

Umunsi nyirizina w’Intwari uzizihizwa bukeye tariki ya 1 Gashyantare, aho ibiganiro bizabera ku rwego rw’imidugudu.

Mu Rwanda intwari zirimo ibyicoro bitatu, Imanzi, Imena n’Ingenzi.

Yashyizweho na Ange Eric Hatangimana
UMUSEKE.RW
Posté le 23/01/2019 par rwandaises.com