Irushanwa rikomeye ry’ubwiza ryo guhitamo Nyampinga ubereye u Rwanda rirasatira umusozo, amajonjora mu ntara byararangiye ubu haratoranywa abazavamo uzambikwa ikamba.

Nyuma y’ukwezi gushize hatorwa abakobwa baserukiye intara enye n’Umujyi wa Kigali, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare 2018 i Gikondo kuri Expo Ground habereye igikorwa cyo gutoranya abakobwa 20 bazajya gukora umwiherero w’ibyumweru bibiri i Nyamata.

Akanama nkemurampaka kagizwe na Sandrine Isheja, Uwera Havugimana Francine na Carine Urusaro. Mu cyiciro cy’ibazwa no gusuzuma ubumenyi bwa buri mukobwa, bibanze cyane ku bibazo bigaruka ku muco nyarwanda, ururimi rw’Ikinyarwanda n’imikoreshereze yarwo, ubukungu, ubukerarugendo, uburezi, imibereho y’umugore mu Rwanda, ikoranabuhanga n’izindi ngingo zitandukanye.

Miss Rusaro Carine uyoboye akanama nkemurampaka yavuze ko mu byashingiweho mu gutoranya abakobwa 20 harimo ingingo zitandukanye zirimo uburanga [buhabwa amanota 30%], ireme ry’ibisubizo batanga[byahawe amanota 40%] n’uburyo atondekanya ibitekerezo bye [byahawe amanota 30%].

Yagize ati « Twagiye dutanga amanota hanyuma dukurikiza uko bagiye barushanwa, abo muri bubone ni abo, iri ni irushanwa, twatoranyijemo abakobwa 20 barushije abandi. »

Abakobwa batoranyijwe mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali bagera kuri 35, batoranyijwe harebwe ingingo eshatu z’ingenzi zirimo ubwiza, ubuhanga ndetse n’umuco wa buri mukobwa.

Aba uko ari 35 kandi bahawe amahirwe yo kuba bakwibona mu bakomeza mu cyiciro cya nyuma biciye mu matora yo kuri telefone aho abafana bakoreshaga ubutumwa bugufi kuri telefone wanditse jambo Miss ugasiga akanya ukandika umubare uranga umukobwa ubundi ukohereza kuri 7333 ; itora ryatangiye ku Cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2018.

Ibibazo byose byabajijwe mu Kinyarwanda, umukobwa yabazwaga ikibazo kimwe gusa mu gihe mu myaka yabanje babazwaga ibirenze kimwe nabwo mu ndimi zitandukanye.

Abakobwa batangiye kwiyerekana saa moya zuzuye. Babanje kwiyerekana banyuranamo buri wese mu mwambaro yihitiyemo wo gusohokana hanyuma saa moya n’iminota 20 kugeza saa tatu n’iminota itanu ibazwa rishyirwaho akadomo abakemurampaka bajya guteranya amanota.

Mu bakobwa 20 batowe harimo umwe wabonye amahirwe yo kugera mu cyiciro cya nyuma abifashijwemo n’amatora yo kuri telefone. Uwahize abandi mu gutorwa cyane ni Uwase Ndahiro Liliane watowe inshuro 56500.

Miss Rwanda itegurwa bigizwemo uruhare rukomeye n’umuterankunga mukuru Cogebanque guhera mu mwaka wa 2014. Iyi banki kandi niyo itanga ibihembo bikuru birimo imodoka nshya n’umushahara w’amafaranga ibihumbi 800 ku kwezi kuri Miss Rwanda mu gihe cy’umwaka wose.

Abakobwa 20 bemerewe kujya mu mwiherero ni:

1. Uwase Ndahiro Liliane: Afite imyaka 20, areshya na metero 1.74, agapima ibiro 69. Yabonye itike yo guhatanira Miss Rwanda 2018 aciye mu Ntara y’Amajyepfo.

 

 

 

2. Umunyana Shanitah : Afite imyaka 18, areshya na metero 1.84, agapima ibiro 55

 

 

 

3. Irebe Natacha Ursule: afite ibiro 66 akareshya na metero 1.72. Yinjiriye ku itike yakuye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru

 

 

 

 

 

4. Munyana Shemsa: Afite imyaka 19, ibiro 56 na metero 1.81. Yinjiriye ku itike yakuye mu Ntara y’Uburasirazuba

 

 

 

5. Umuhoza Karen: Afite imyaka 19, akareshya na metero 1.73 agapima ibiro 60. Yabonye itike ayikuye mu Mujyi wa Kigali

 

 

 

 

6. Umuhire Rebecca: Afite imyaka 19, areshya na metero 1.70, agapima ibiro 56. Yabonye itike ayikuye mu Ntara y’Amajyepfo.

 

 

 

7. Ishimwe Noriella: Afite imyaka 18, areshya na metero 1.70, agapima ibiro 51. Yaboneye itike mu Ntara y’Amajyepfo.

 

 

8. Iradukunda Liliane: Areshya na metero 1.70, agapima ibiro 57. Yaboneye itike mu Ntara y’Uburengerazuba

 

 

9. Uwase Fiona: Areshya na metero 1.70 agapima ibiro 55. Yaboneye itike nawe mu Ntara y’Uburengerazuba

 

 

 

10. Irakoze Vanessa: Afite imyaka 20, areshya na metero 1.77, agapima ibiro 60. Yaboneye itike mu Ntara y’Amajyepfo

 

 

 

11. Umutoniwase Anastasie: Afite imyaka 18, areshya na metero 1.80, agapima ibiro 60. Yaboneye itike mu Ntara y’Amajyepfo.

 

 

 

12. Dushimimana Lydia: Afite imyaka 18, areshya na metero 1.70, agapima ibiro 57. Yaboneye itike mu Ntara y’Amajyepfo.

 

 

 

13. Ingabire Belinda: Afite imyaka 20, akareshya na metero 1.70 agapima ibiro 60. Yaboneye itike mu Mujyi wa Kigali

 

 

 

 

 

14. Ingabire Divine: Afite ibiro 55 akareshya na metero 1.73. Yaboneye itike mu Ntara y’Amajyaruguru

 

 

 

 

 

15. Uwankunda Belinda: Afite imyaka 22, akareshya na na metero 1.70 agapima ibiro 50. Yabonye itike mu Mujyi wa Kigali

 

 

 

16. Umutoniwase Paula: Afite ibiro 65 akareshya na metero 1.72. Yaboneye itike mu Ntara y’Amajyaruguru

 

 

 

 

17. Uwineza Solange: Afite imyaka 21, ibiro 50 na metero 1.72, yaboneye itike mu Ntara y’Uburasirazuba

18. Mushambokazi Jordan: Afite imyaka 19, areshya na metero 1.71, agapima ibiro 56. Yaboneye itike mu Ntara y’Amajyepfo

 

 

 

19. Nzakorerimana Gloria: Afite imyaka 20, areshya na metero 1.71, agapima ibilo 65. Yaboneye itike mu Ntara y’Amajyepfo

 

 

 

20. Umutoni Charlotte: Afite imyaka 20, ibiro 60 na metero 1.78. Yaboneye itike mu Ntara y’Uburasirazuba.

 

 

Amafoto yaranze umugoroba wo gutoranya aba bakobwa 20

 

Akanama nkemurampaka kagizwe na Sandrine Isheja, Uwera Havugimana Francine na Carine Urusaro.

 

Isheja Sandrine mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda

 

Uwera Havugimana wafatanyije na Isheja Sandrine na Rusaro Carine gutanga amanota

 

 

Abakobwa babajijwe mu rurimi rw’Ikinyarwanda gusa

 

Irakoze Vanessa ubwo yasubizaga ibibazo by’akanama nkemurampaka

 

Mushambokazi Jordan w’imyaka 18 ari mu bakobwa bari bashyigikiye cyane

 

Umukobwa yihitiragamo nomero y’ikibazo abazwa

 

Usanase Shamim Irene winjiye mu irushanwa aserukiye Intara y’Amajyaruguru

 

Igikorwa cyo gutoranya abakobwa 20 cyabereye mu ihema rya Expo Ground i Gikondo

 

Uwineza Solange usanzwe uririmba muri Korali de Kigali na we ahataniye ikamba rya Miss Rwanda

 

 

Munyana Shemsa

 

 

 

Ishimwe Belly Stecy

 

Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine yitabiriye iki gikorwa

 

Usanase Shamim Irene na Kayirebwa Marie Paul biyerekana

 

 

Uwase Fiona ubwo yiyerekanaga

 

Umunyana Shanitah na Munyana Shemsa

 

Friday James, umunyamakuru wa RBA ni we wari uyoboye ibi birori

 

Umunyana Shanitah asubiza ibibazo by’akanama nkemurampaka

 

 

Uwankunda Belinda umwe mu mpanga zahatanye muri Miss Rwanda 2018

 

 

 

 

 

Irakoze Vanessa ubwo yasubizaga ibibazo by’akanama nkemurampaka

 

Mushambokazi Jordan

 

 

 

Iradukunda Liliane asubiza ibibazo by’akanama nkemurampaka

 

Usanase Shamim Irene

 

 

 

Uwase Ndahiro Liliane ni we watowe cyane ku butumwa bwa telefone

 

 

 

 

 

Munyana Shemsa

 

 

 

 

Ikirezi Mpore Marie Wivine

 

 

 

 

 

Irebe Natacha Ursule waserukiye Intara Amajyaruguru

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Umutoniwase Paula

 

 

 

 

Uwase Fiona yaserukiye Intara y’Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2018

 

Iradukunda Elsa uherutse guserukira u Rwanda muri Miss World 2017 yitabiriye iki gikorwa

 

Uwase Teta Anita

 

Umutoniwase Anastasie

 

 

 

Umuhioza Karen

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Ubwo basomaga amajwi yatorewe ku butumwa bwa telefone

 

 

 

 

Uko ari 20, bagiye kujya mu mwiherero i Nyamata uzabaganisha ku itorwa ry’uzaba Nyampinga w’u Rwanda wa 2018

 

Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine ashyikiriza impano abakobwa batsinze

 

Amafoto: Moses Niyonzima

http://igihe.com/imyidagaduro/article/umuhango-wo-gutora-abakobwa-20-bazavamo-nyampinga-w-u-rwanda-mushya-amafoto

Posté le 05/02/2018 par rwandaises.com