Moïse Katumbi Chapwe uri mu biyamamariza kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko atumva uburyo ibibazo Guverinoma y’icyo gihugu yananiwe gukemura buri gihe ishaka abo ibitwerera harimo n’u Rwanda.

Yavuze ko umugabo nyamugabo atari uwirirwa arira ko ibibazo bimwishe ahubwo ari ubishakira ibisubizo bigakemuka.

Katumbi ari mu bakandida 26 baherutse gutangazwa n’urukiko rurinda Itegeko Nshinga, nk’ab’agateganyo baziyamamariza kuyobora Congo mu matora ya Perezida ateganyijwe tariki 20 Ukuboza 2023.

Aya matora agiye kuba mu gihe igihugu kiri mu ntambara n’Umutwe wa M23, aho ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bushinja u Rwanda kuba inyuma y’uwo mutwe, rwo rukabihakana.

Mu bihe bitandukanye, Tshisekedi n’abagize Guverinoma ye bagiye bumvikana bashinja u Rwanda aho bagiye hose mu nama mpuzamahanga, bakarusabira ibihano, bavuga ko arirwo nyirabayazana w’ibibazo Congo ifite.

Mu kiganiro Katumbi yagiranye n’umunyamakuru Herve Kalonji wa Televiziyo Malaika, yavuze ko bibabaje kuba ibibazo byose Congo ihuye nabyo aho kubishakira ibisubizo, ibitwerera abandi.

Katumbi yasubizaga umunyamakuru ku kibazo yari abajijwe, cy’uburyo ashinjwa kwibombarika iyo bigeze ku bibazo by’intambara imaze imyaka ibiri mu Burasirazuba bw’igihugu.

Ati “None se iyo tuvuze ngo dore u Rwanda, Uganda, u Burundi baradushotora, bihagarika intambara? Njye nemera umugabo nyamugabo ubona bitagenda mu rugo rwe akajya gushaka ibisubizo aho kurira.”

Katumbi yavuze ko imyitwarire y’abayobora Congo ubwayo igaragaza ko badahangayikishijwe n’ibibazo byugarije igihugu, bityo ko kugenda babitwerera abandi ntacyo bizatanga.

Yatanze urugero rw’amafaranga y’intica ntikize abasirikare bahembwa, nyamara abayobozi bakuru bo bagahembwa akayabo.

Ati “Ubu se murashaka kumbwira ko iyo duhembye abasirikare bacu amafaranga y’intica ntikize, ni Perezida Kagame uba wategetse Guverinoma yacu kwishyura amafaranga atagera no ku madolari 150 hanyuma abadepite bakishyurwa amadolari 21000?”

Katumbi wigeze kuba Guverineri w’Intara ya Katanga kuri we ngo uburyo bwiza bwo gukemura ikibazo ni ukwicara bakagishakira igisubizo, ndetse yizeza ko naramuka atorewe kuyobora Congo intambara izaba yarangiye mu mezi atandatu.

Ati “Ubwo nabaga Guverineri [2007-2015], hari hari imitwe yitwaje intwaro. Nk’umuntu wa mbere ibyo bintu byarebaga, amezi ane yari ahagije kuko nta nyeshyamba zari zikiri mu ntara yacu. Nimba Perezida wa Repubulika nta muntu nzitwaza ariko nzashyiraho uburyo butuma intambara irangira mu mezi atandatu kandi abasirikare bazaba bubashywe.”

Umutwe wa M23 watangije intambara kuri Congo, uvuga ko ushaka ko ibyo wasinye na Guverinoma mu 2013 bishyirwa mu bikorwa kandi abavuga Ikinyarwanda babarizwa mu Burasirazuba, bagahabwa uburenganzira nk’ubw’abandi benegihugu.

Guverinoma ya Congo yatangaje ko itazaganira n’uwo mutwe, ahubwo iwusaba gushyira intwaro hasi abawugize bagasubizwa mu buzima busanzwe, ibintu uwo mutwe nawo udakozwa.

Imirwano irakomeje mu marembo y’Umujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru, ndetse hari ubwoba ko uwo mujyi ushobora gufatwa mu gihe nta gikozwe.

https://www.igihe.com/politiki/article/moise-katumbi-ntiyumva-uburyo-u-rwanda-ruba-urwitwazo-mu-bibazo-bya-congo