Liyotona Jenerali Charles Kayonga wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (Foto / Arishive)
Kim Kamasa

KIGALI – Ashingiye ku bubasha ahabwa n’itegeko, Perezida Paul Kagame, akanaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa 10 Mata 2010 yahinduye ubuyobozi bw’ingabo ndetse bamwe mu bayobozi bazo bahindurirwa imyanya nk’uko tubikesha itangazo rya Perezidansi ya Repubulika ndetse bikanemezwa n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Majoro Jill Rutaremara.

Nk’uko iri tangazo ribigararagaza, Jenerali James Kabarebe, wari usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda kuva mu Kwakira 2002, yagizwe Minisitiri w’Ingabo asimbura Jenerali Marcel Gatsinzi mu gihe umwanya yariho yawusimbuweho na Liyotona Jenerali Kayonga Charles wari usanzwe ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.

Jenerali Majoro Cesar Kayizari wayoboraga Divisiyo ya gatatu mu Ngabo z’Igihugu ni we wasimbuye Liyotona Jenerali Kayonga ku mwanya w’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.

Mu bandi bahinduriwe imirimo harimo uwari Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere, Liyotona Jenerali Charles Muhire, yagizwe umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo zihabwa imyitozo ya gisirikari, ariko zitari mu bikorwa bya gisirikari zifashishwa igihe bibaye ngombwa (Reserve Force) mu gihe umwanya yariho wahawe by’agateganyo Joseph Damari nyuma yo kuzamurwa mu ntera akava ku ipeti rya Major aba Liyotona Koloneli, yari asanzwe ari umuyobozi ushinzwe ikigo cy’indege za gisirikari.

Liyotona Koloneli Dan Munyuza wayoboraga Batayo ya 67 yahawe ipeti rya Koloneli anagirwa umuyobozi w’ishami ry’iperereza (J 2) mu gisirikari mu gihe Majoro Karuranga Gatete yazamuwe ku ipeti rya Liyotona Koloneli agirwa n’umuyobozi w’ishami rishinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu (Director General External intelligence).

Brigadiye Jenelari Jack Musemakweli wayoboraga ishami rishinzwe iperereza yagizwe umuyobozi w’ishami rya politiki mu gisirikari.

Abajijwe icyo ivugurura nk’iri rigamije n’icyo rishingiraho, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Majoro Jill Rutaremara, mu magambo magufi yagize ati “ibi bikorwa mu bushishozi bw’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo hagamijwe kongera umusaruro n’imikorere inoze”.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=379&article=13541

Posté par rwandanews.be