Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru kuwa 11/04/2010 , muri chapelle Notre Dame de citeaux, mu mujyi wa Kigali, habereye igitaramo cyateguwe n’umuhanzi KIZITO Mihigo. Ni mu rwego rwo gufasha abanyarwanda muri iyi minsi igihugu kirimo yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 16.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi barimo n’abanyacyubahiro nka Minisitiri Siporo n’Umuco, Habineza Joseph, Minisitiri w’Intebe, Bernard MAKUZA, n’umuvunyi mukuru Tito RUTAREMARA, cyaranzwe n’indirimbo z’umuhanzi Kizito ziganisha ku gukomeza ubuzima nyuma y’ibyago, kubabarira, no kwimakaza amahoro.

Uyu muhanzi akaba asanzwe akoresha ibitaramo nk’ibi ku mugabane w’ibulayi, aho akorera umurimo wo kwigisha muzika.

Muri iki gitaramo Kizito yise “Akira uru Rwanda Mana Ihoraho”, yakoze ku mitima y’abantu benshi ku buryo hari n’abivugiye ko koko imbabazi zishoboka nyuma yo kubabara.

Minisitiri wa siporo n’umuco, Habineza Joseph, yijeje ko buri gihe mu cyunamo azajya atumira uyu muhanzi kugira ngo aze afashe abanyarwanda kwibuka. Habineza yanavuze ko asanzwe azi ubuhamya bwa Kizito. Ubuhamya bw’uyu muhanzi yise “kwemera Imana nyuma ya Jenoside”, bukubiyemo inzira yaciyemo kugirango agere ku kubabarira abamwiciye abe muri Jenoside.

Minisitiri Habineza ufite kwibuka mu nshingano ze, yavuze ko ubuhamya bwa KIZITO, ari intangarugero mu nzira yo kubabarira. Asobanura ko urubyiruko rukwiye kumureberaho.

Mu ndirimbo za Kizito, hari n’inshyashya yaririmbye kuri uyu munsi w’impuhwe z’Imana (icyumweru cya mbere gikurikira Pasika). Hakaba aho agira ati “u Rwanda rufite ubuhamya bwo kubwira isi yose ko urukundo n’ubumwe bidapfa…”

Abitabiriye iki gitaramo baribuzuye chapelle ya Lycee Notre Dame de Cîteaux no mu cyumba kinini gisanzwe kiberamo amakwe n’inama (salle polyvalente), aho bakurikiriraga kuri za ecrans nini zarizateguriwe iyi gahunda.

Hari kandi n’abahanzi bafashije Kizito muri iki gitaramo: ni Edouard Uwayo Bamporiki, usanzwe uzwi mu gukora za film ku rwego mpuzamahanga. Uyu yavuze umuvugo, kimwe na Yves Rwibutso, nawe w’umusizi akaba n’umunyamakuru. Bombi ni inshuti za Kizito Mihigo.

Twibutse ko mu mezi macye ashize Kizito Mihigo yaraherutse gukoresha ibindi bitaramo mu Rwanda, ubwo igihugu cyari mu cyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge.

Icyo gihe nabwo yaje avuye i Bulayi, aho akorera nk’umwarimu wa muzika. We yivugira ko ari umuhanzi wa Nyiribiremwa. Iyo aririmba, abantu benshi bibagera ku mutima kuko aba avuga ibibafasha mu buzima bwa roho bwa buri munsi.

Nyuma y’igice cy’indirimbo, hakurikiyeho igitambo cya misa cyatuwe n’umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, Mgr Thaddeo Ntihinyurwa. Ntawabura kuvuga ko n’abo mu yandi madini anyuranye bitabiriye ari benshi iki gitaramo.

Faustin NKURUNZIZA/Kigali

http://www.igihe.com/news-15-52-4003.html

Posté par rwandanews.be