Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ntiyateye intimba Abanyarwanda gusa (Foto /Perezida Obama Interineti)
Jerome Rwasa

USA – Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Interineti rw’ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Barack Obama, ku wa 7 Mata 2010, ubwo mu Rwanda hatangiraga icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 16 abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, ibiro bye byashyize ahagaragara itangazo rigira riti “dushyire hamwe ibitekerezo byacu mu kwibuka abazize Jenoside yo mu Rwanda tubaha icyubahiro, tuzirikana n’abayirokotse”.

Muri ubwo butumwa kandi Obama avuga ko muri iyo Jenoside abagabo, abana n’abagore batagira ingano bishwe bazira akarengane, hakaba hari n’abandi barokotse, ariko bakaba bakomeje kubaho mu kababaro n’agahinda kubera kubura ababo.

Perezida Obama yagize ati “ntabwo bihagije na gato kuvuga gusa ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi, ahubwo tugomba kongera kuvugurura ubushake bwacu no kongera cyane ibikorwa byo gukumira ubwicanyi bw’indengakamere na Jenoside irimo, tukaba duha agaciro ubushake bw’Abanyarwanda bwo gukomeza guharanira kubaho, tukaba turi kumwe na bo hamwe n’umuryango mpuzamahanga muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi”.

Muri iryo tangazo Perezida Obama yashimangiye ubufatanye bw’igihugu cye n’u Rwanda mu iterambere rirambye, kubaha ikiremwamuntu no kugera ku mahoro arambye haba mu Rwanda no mu bihugu bigize Akarere.

Abandi bayobozi bakuru bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bagaragaje ukwifatanya n’Abanyarwanda harimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Madamu Hilaria Clinton.

Mu ijambo rye ryashyizwe ahagaragara n’umwungirije ushinzwe Afurika n’Amerika, Susan D. Page, yavuze ko yifatanije bikomeye n’Abanyarwanda mu kababaro barimo batewe no kubura ababo, inshuti, abaturanyi na bagenzi babo mu kazi, mu mashuri n’ahandi mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Madamu Hilaria Clinton yibukije kandi ko Abanyarwanda bikoreye umutwaro ukomeye batewe na Jenoside, bityo umuryango mpuzamahanga ukaba ugomba kujya uhora uzirikana Abanyarwanda ayo makuba kandi uharanira ko adakwiye kuzongera kubaho.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=379&article=13542

Posté par rwandaises.com