Uwa kabiri uvuye ibumoso, Martin Ngoga n’abandi bashinjacyaha (Foto/E. Byiringiro)

Jean Elysée Byiringiro

KIGALI – Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’u Rwanda, Martin Ngoga yagizwe Perezida w’Ishyirahamwe ry’abashinjacyaha bakuru bo mu bihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (East African Association of Prosecutors, EAAP).

Martin Ngoga yahawe uwo mwanya nyuma y’inama rusange  ya kabiri ya EAAP yari imaze iminsi ibiri iberaga i Kigali yarihuje abashinjacyaha bakuru bibihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Ku bandi bazafatanya kuyobora iri shyirahamwe, ku mwanya wa Vice Perezida hakaba hariho Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika ya Tanzania, Dr. Eliezer Mbuki Feleshi; Umunyamabanga akaba yabaye Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika ya Uganda, Richard Buteera; Umubitsi (Treasurer) yabaye Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika ya Kenya, Keriako Tobiko, Umujyanama (General Council) akaba yarabaye Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’u Burundi, Valentin Bagorikunda.

Gushyirwa mu  myanya kwaba bayobozi bikaba byarabaye nyuma y’inama rusange ya kabiri y’ishyirahamwe ry’abashinjacyaha bakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika yo hagati yateranye kuva  tariki 8-9 Ukuboza 2011i Kigali muri Hoteli East African Villa.

Iyo nama ikaba yari  yitabiriwe n’abashinjacyaha bakuru baturutse mu bihugu bya Uganda, Kenya, Tanzaniya, Burundi n’u Rwanda ndetse n’abakozi bakora mu bushinjacyaha bw’ibyo bihugu, ikaba yari igamije gukora iteganya bikorwa ry’iryo huriro dore ko rimaze umwaka urenga, bakanateganya uburyo rizashyirwa mu bikorwa.

Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Ngoga Martin, yashimye cyane abamushyize ku mwanya wo kuyobora iri shyirahamwe, avuga  ko gushyiraho iryo shyirahamwe byari bigamije gutanga umusanzu wabo nk’abashinjacyaha wo guteza imbere ubufatanye bw’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba kuko ibyo bihugu bigamije guhuza inzego zabyo zose uko zitandukanye mu nshingano.

Yakomeje avuga ko ibyo bamaze kugeraho atari byinshi kuko ari bwo bagitangira,ariko na none avuga ko ibyakozwe byose  bifitiye ibyo bihugu akamaro, n’abanyarwanda by’umwihariko.

Umushinjacyaha Mukuru w’u Burundi, Ndayishima Odasi asanga iryo shyirahamwe rizafasha ubushinjacyaha bwo mu bihugu byose uko ari bitanu kuko kugeza ubu nta munyabyaha utinyuka gukora icyaha wihisha mu kindi kuko kubera imikoranire myiza ahita atabwa muri yombi.

Umushinjacyaha mukuru ukomoka mu gihugu cya Uganda wari Umuyobozi w’agateganyo wiri shyirahamwe watorewe kuba visi Perezida, Richard Buteera yatangarije itangazamakuru ko imikoranire myiza y’ubushinjacyaha muri aka karere izakumira ibyaha birimo ibikorwa by’iterabwoba, abakora magendu n’abajura biba cyangwa bakaba bakwangiza ibicuruzwa, ndetse n’abicanyi.

Iri shyirahamwe ry’abashinjacyaha bakuru bo mu bihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ryavutse mu kwezi kwa Gashyantare 2010.

www.izuba.org.rw/index.php?issue=640&article=27578

Posté par rwandanews