U B U T U M I R E

MINAFFET inejejwe no kubatumira mu muhango wo gutangiza ku
mugaragaro umushinga wa Diaspora Nyarwanda wiswe “Bye Bye
Nyakatsi” ugamije kubaka umudugudu w’ikitegererezo
(Diaspora Village) hubakirwa abatishoboye bo mu karere ka
Bugesera bagituye mu mazu ya Nyakatsi, uwo muhango
ukazabera i Nyamata mu nzu mberambyombi y’urubyiruko
(Centre de Jeune) taliki ya 24/04/2010 guhera saa saba
n’igice z’amanywa (13:30pm).

Umushinga “Bye Bye Nyakatsi” watekerejwe na Diaspora
Nyarwanda ku bufatanye n’Akarere ka Bugesera mu nama yabo
ya kane (iv) global Convention yabaye mu kuboza 2009 mu
rwego rwo gutanga umusanzu wabo muri gahunda ya leta yo
guca burundu amazu ya Nyakatsi mu Rwanda no guteza imbere
imibereho myiza y’Abaturage.

PROGRAM ITEYE ITYA:

13:30-14:00: Kuhagera kw’abatumirwa no gufata ibyicaro
barangajwe imbere n’Itorero Imanzi
14:00-14:10: Ijambo ry’ikaze (Mayor District BUGESERA)
14:10-14:30: Film Documentaire igaragaza imibereho
y’Abatuye muri Nyakatsi za Bugesera.
14:30-14:40: Kumva ubuhamya bw’umwe mu batuye muri Nyakatsi
14:40-14:45: Indirimbo y’Umuhanzi (MEDDY)
14:45-15:45: Imiterere y’Umushinga wa “Bye Bye Nyakatsi”
guca Nyakatsi no kubaka Umudugudu w’ikitegererezo Diaspora
Village (DG/Diaspora+ SG/RDGN + JCI + LODESTAR)
15:45-16:00: Ijambo rya Miss Rwanda (Miss Grace Bahati)na
Miss East Africa (Miss Cynthia KAZUBA)ryo gushyigikira
umushinga
16:00-16:20: Ijambo rya Governor Eastern Province
16:20-17:00: Ijambo ry’Umushyitsi Mukuru (Hon. Minister
MINAFFET) ukurikiwe n’Umuhango wo gukata akagozi
k’umugaragaro
17:00-18:00: Umwanya wa fundraising uherekejwe n’igitaramo
cy’ubusabane.

MINAFFET ibashimiye uburyo muzitabira ubwo butumire.

MINAFFET/DGD

Posté par rwandaises.com