Joseph Ntawangundi ntari mu buyobozi bukuru bwa FDU-Inkingi;

– « FDU Inkingi ntiyacumbikira abantu bagize uruhare muri Jenoside » Ingabire Victoire

Kuri uyu wa kabiri tariki 20/4/2010 ubuyobozi bwa FDU Inkingi bwasohoye itangazo rivuga ko umwe mu bayoboke baryo, bwana Joseph Ntawangundi ngo yaba ari igikoresho cya Leta y’u Rwanda.

Abajijwe na BBC Gahuza Miryango, Mme Ingabire Victoire uyobora uyu mutwe wa politiki utaremerwa n’amategeko y’u Rwanda yatangaje ko igihe Joseph Ntawangundi yafungwaga yahawe abavoka 2 na FDU Inkingi, ariko we ntiyumva inama zabo yihitiramo kwemera ibyo yaregwaga byose, aha akaba ari naho Mme Ingabire yahereye avuga ko ngo uyu mugabo yaba ari igikoresho leta yifashisha ngo iheshe isura mbi FDU-Inkingi, n’ubwo atatangarije igihe yaba yaratangiriye kuba igikoresho…

Nk’uko Madame Ingabire yakomeje abivuga, bikaba biri no muri iryo tangazo ryasohowe n’uyu mutwe wa politiki, ngo Joseph Ntawangundi ntari mu buyobozi bukuru bwa FDU Inkingi, ngo ahubwo ubuyobozi bwa leta bumwita umufasha cyangwa umwungiriza ngo buheshe isura mbi uyu mutwe.

FDU Inkingi kandi yatangaje ko Joseph Ntawangundi yinjiye muri FDU Inkingi mu gihugu cy’u Bufaransa, aza kubabwira ko yashakaga gusubira mu Rwanda, ngo akaba yaranabasabye ko yazakora akazi ko guhindura inyandiko igihe ishyaka rizaba risaba uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda. Ngo icyo gihe nta cyaha cyari kizwi ko yakoze, ngo kandi FDU Inkingi ntiyacumbikira abantu bagize uruhare muri Jenoside.

Hagati aho urukiko Gacaca rw’ubujurire ruherutse kwemeza igihano cyo gufungwa imyaka 17 cyakatiwe Joseph Ntawangundi.

Hejuru ku ifoto: Joseph Ntawangundi na Ingabire Victoire (foto Izuba)
Kayonga J.

Inkuru byerekeranye

Ntawangundi mu bujurire: igihano cy’imyaka 17 cyagumishijweho

http://www.igihe.com/news-7-11-4188.html

Posté par rwandaises.com