Ingabire Victoire kuri uyu wa 3 yatawe muri yombi na Police y’u Rwanda kubera ibyaha aregwa birimo birimo gushishikariza abagize imitwe y’iterabwoba kurikora, ivangura n’amacakubiri hamwe n’ingengabitekerezo ya jenocide.Nyuma y’amasaha 72 ateganwa n’itegeko biteganyijwe ko aribushyikirizwe parquet kugirango agezwe imbere y’urukiko. 

Ibi bikurikiranye nuko Ingabire Victoire yari amaze iminsi abazwa n’inzego za police zishinzwe ubugenzacyaha kuri ibyo byaha aregwa. Umuvugizi wa Police y’igihugu Eric Kayiranga yabwiye Radio Rwanda ko police ifite ibimenyetso bifatika bigaragaza ko Ingabire yaba afite aho ahuriye nibyo byaha ariko ntiyagaragaza ibikubiye muri dossier ikubiyemo ibyo birego.

Ingabire Victoire aherutse kubuzwa n’inzego za police gusohoka mu Rwanda kuko hari ibyo yari agikurikiranweho n’urwego rw’ubugenzacyaha ari nabyo yafungiwe.Yabwiye amaradiyo mpuzamahanga ko yari agiye gusura umuryango we,mu gihe police y’igihugu yo yemezaga ntawe ufite uburenganzira bwo kuva mu gihugu afite ibyo abazwa n’inzego z’ubugenzacyaha. Ingabire uhagarariye ishyaka FDU Inkingi rikorera ku mugabane w’uburayi akigera mu Rwanda yamaganwe na bamwe mu banyarwanda biganjemo abo mu muryango w’abarokoste jenocide IBUKA bamushinja kugira imvugo ipfobya jenocide kubera imvugo ye ishimangira ko habaye na jenocide yakorewe n’abahutu mu Rwanda.

Itsinda ry’impuguke ryashyizweho n’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi gaherutse gutunga agatoki FDU –inkingi kuba ikorana na FDLR umutwe ushinjwa kuba waragize uruhare muri jenocide yakorewe abatutsi mu wi 1994,kuri ubu unaregwa kugira uruhare mu bikorwa byibasira abaturage mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya kongo. Biteganyijwe ko Ingabire Victoire yitaba urukiko rw’ibanze rwa Gasabo kuri uyu kane.

Faith Mbabazi

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=294

Posté par rwandaises.com