Jean Damascene Bizimana, uwahoze ahagarariye u Rwanda muri Loni mu gihe cya Jenoside y’Abatutsi yo mu 1994, irengero rye ntiryigeze rimenyekana kuva ubwo ariko amakuru aturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aremeza ko uwo mugabo yaba aherereye muri Leta ya Alabama muri icyo gihugu, aho akora mu ruganda rwa palasitike ‘Capitol Plastics Products’ akaba arubereye umuyobozi ushinzwe kugenzura ubuziranenge.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Foreign Policy, Bizimana wari uhagarariye u Rwanda muri Loni mu 1994 mu gihe cya Jenoside, yagerageje kuvuganira ingoma yariho mu Rwanda agaragariza abahagarariye ibihugu byabo muri Loni ko guverinoma ye nta kosa na rimwe yabarwaho mu byarimo kuba ahubwo ko byose byakorwaga n’ingabo za APR.

Bizimana kuri ubu ufite ubwenegihugu bw’Amerika, avugwaho amakosa yo kuba yaratangarizaga ibinyoma ku bushake akanama k’umutekano ka Loni akageza amakuru atariyo ku kuntu ibintu byabaga bimeze mu Rwanda ndetse no kuba yaramenyeshaga leta y’Abatabazi ibyabaga byavugiwe mu nama za Loni.

Umunyamakuru wa Washington Post ni witwa David L. Bosco ni we bivugwa ko yavumbuye aho Bizimana aherereye. Mu nkuru yanditse muri icyo kinyamakuru, Bosco wakoze ubushakashatsi burambuye kuri Bizimana, avuga ko ingoma y’Abakoze Jenoside imaze gutsindwa, yahise ahunga igitaraganya aho Loni ikorera agenda ajyanye radiyo ndetse na firigo by’aho yakoraga abyibye, ajya gutangira ubuzima bushya muri Amerika.

Theodore Simburudali, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Abacitse ku icumu Ibuka, aganira na The New Times yatangaje ko adafite amakuru afatika kuri Bizimana ariko ko nubwo afite ubwenegihugu bwa Amerika ko bitabuza ubutabera kumukurikirana ku ruhare urwarirwo rwose yaba yaragize muri Jenoside.

Ku ifoto: Theodore Simburudali, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Abacitse ku icumu ‘Ibuka’ (Foto: Izuba)

Kayonga J.


http://www.igihe.com/news-7-11-3875.html

Posté par rwandaises.com