Minisitiri Karugarama Tharcisse yereka abanyamakuru cerifika yahawe u Rwanda (Foto / Goodman)

Jerome Rwasa

KIGALI – Mu izina ry’Abanyarwanda bose no mu izina rye bwite, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahawe igihembo mpuzamahanga kubera kwita ku iterambere ry’Abanyarwanda, kuzamura imibanire myiza nyuma y’amateka mabi arimo na Jenoside, guhanga udushya n’ibindi. Igihembo cyiswe “Cerificate of Diversity” mu rurimi rw’icyongereza.

Ku wa 2 Mata 2010 ni bwo icyo gihembo cyageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali kikaba cyarazanywe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Guverinoma, Tharcisse Karugarama wari kumwe na Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Polisi Denis na Senateri Ayinkamiye Spéciose.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Karugarama Tharcisse yavuze ko icyo gihembo cyahawe u Rwanda gitangwa n’umuryango witwa “Unity is Strength” mu kinyarwanda ukaba wakwitwa “Ubumwe ni imbaraga”, uyu muryango ukaba ugizwe n’Abadepite, urubyiruko, n’imirango itegamiye kuri Leta bo mu gihugu cy’u Buholandi akaba ari inshuro ya 6 icyo gihembo gihatanirwa n’ibihugu bigera ku 182.

Minisitiri Karugarama Tharcisse yavuze ko hari itsinda ry’abantu bagera kuri 16 bicara bagafata icyemezo cy’igihugu gikwiye icyo gihembo, rikaba rishingira ku bitekerezo binyuranye n’inyandiko z’urubyiruko ruba rwabajijwe icyo ruzi ku bihugu.

Karugarama yongeyeho ati “icyagaragaye ni uko u Rwanda ruzwi cyane kandi hari igihe rwavugwaga nabi. Abanyepolitiki n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta bari muri icyo gikorwa kandi bakaba barabikoze ntaho babogamiye”.

Minisitiri Karugarama yatangaje na none ko mu Bwongereza intumwa z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’abayobozi banyuranye muri icyo gihugu, ibyo biganiro bikaba byaribanze ku mubano mu nzego z’ubutabera harimo gufata abasize bakoze Jenoside mu Rwanda no gusaba icyo gihugu kudaha agaciro inyandiko zita muri yombi bamwe mu bayobozi b’u Rwanda zakozwe n’abacamanza bo mu Bufaransa na Espanye.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=376&article=13405

Posté par rwandaises.com