Inteko Inshinga amategeko y’u Rwanda ni imwe muri enye zo muri Afurika zatoranyijwe na guverinoma y’U Bwongereza mu rwego rw’indorerezi mu matora y’abagize inteko ishinga amategeko muri icyo gihugu ateganyijwe mu kwezi gutaha.


Ibi ni ibyatangajwe nyuma y’umubonano Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite, Rose Mukantabana, yagiranye na Ambasaderi w’U Bwongereza mu Rwanda, Nicholas Cannon.

Mu Bwongereza hateganyijwe amatora y’abagize inteko ishinga amategeko tariki 6 Gicurasi uyu mwaka, ubwo hazatorwa abagize ibyumba bibiri muri bitatu bigize inteko ishinga amategeko y’icyo gihugu.

Inteko icyuye igihe kuri uyu wa mbere ikaba ari bwo yasheshwe nyuma yuko Minisitiri w’intebe, Gordon Brown, abisabye Umwamikazi w’U Bwongereza akabyemera tariki ya 6 Mata. Imyanya 650 ni yo izahatanirwa.

Twababwira ko mu matora yabaye mu Rwanda, u Bwongereza bwari bwatumiwe mu kugira uruhare muri ayo matora nk’indorerezi. Mu bindi bihugu by’Afurika byatoranyijwe mu koherereza indorererezi mu Bwongereza harimo Kenya, Ghana na Sierra Leone.

Kayonga J.

http://www.igihe.com/news-7-11-4004.html

Posté par rwandanews.be