Bamwe mu bagize inzego z’ubutabera zo mu Budage bategerejwe mu Rwanda mu rwego rwo gukora iperereza ku idosiye ivugwamo Dr Ignace Murwanashyaka uyobora FDLR, uyu mutwe ukaba ufatwa n’umuryango mpuzamahanga nk’ukora iterabwoba. Dr Murwanashyaka akaba anashinjwa ibyaha byibasiye inyoko-muntu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo

Abo bakaba baje mu gihe abacamanza b’abafaransa n’abanyanoruveji bari u Rwanda mu rwego rwo guperereza ku birego bivugwamo bamwe mu basaba ubuhungiro muri ibyo bihugu bashinjwa kuba baragize uruhare muri Jenoside. Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwana Augustin Nkusi akaba yaratangarije ibiro ntaramakuru PANA kuri uyu wa gatatu ko ikipe iyobowe n’abacamanza 2 b’abafaransa iri mu Rwanda kuva mu mpera z’icyumweru gishize mu rwego rwo guperereza ku bivugwa kuri Kapiteni Pascal Simbikangwa wahoze mu ngabo zatsinzwe, ubu akaba ari gukurikiranwa n’ubutabera bw’u Bufaransa kubera uruhare aregwa ko yagize muri Jenoside ya 1994.

Nk’uko tubikesha RNA kandi, ngo ubu mu Rwanda hategerejwe itsinda ry’abacamanza b’abanyamerika bayobowe na Dr Jeffrey Richter, bakaba bagomba gukora iperereza ku ruhare ruregwa Michel Twagirayezu, wari pasteri mu itorero ry’abangilikani, akaba ashinjwa kuba yaragize uruhare mu iyicwa ry’abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi ya Kirinda mu gihe cya Jenoside. Abacamanza bo mu Buholandi kandi nabo bategerejwe kuzaza gukora anketi ku ruhare rwa Augustin Basebya wari umwe mu bari bagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, ubu akaba aba mu Buholandi. Uyu nawe akaba ashinjwa n’ubutabera bw’u Rwanda uruhare yagize muri Jenoside.

Twabibutsa ko kuva mu mwaka wa 2007, ubutabera bw’u Rwanda bwashyize imbaraga mu gushishikariza ibihugu by’u Burayi na Amerika ya ruguru kohereza abanyarwanda bagera kuri 97 babituyemo, bakaba bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Bimwe muri ibyo bihugu bikaba byaragiye byanga kohereza bamwe muri bo mu Rwanda hitwajwe ko bitakwizera niba babona ubutabera, ndetse icyo gihe igihano cyo kwicwa kikaba cyari kikiriho mu mategeko y’u Rwanda.

Kayonga J.

http://www.igihe.com/archive.php

Posté par rwandaises.com