Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yutse inabi umunyamakuru wamubajije ku mubano w’u Rwanda na Uganda, yanga kumusubiza icyatumye uzamba gusa aca amarenga ko byose bishingiye ku mupaka uhuza ibihugu byombi u Rwanda rwafunze.

Hari mu kiganiro yagiranye na France 24 cyayobowe na Marc Perelman. Cyagarutse ku ngingo zirimo coup d’etat yo muri Guinée, politiki y’imbere mu gihugu cye ndetse n’umubano w’igihugu cye n’ibituranye nacyo cyane cyane u Rwanda na RDC.

Mu bibazo hafi ya byose Museveni yabajijwe nta na kimwe yasubije mu magambo menshi, hafi ya byose yavugaga make ashoboka keretse nk’ikijyanye na coup d’etat yo muri Guinée aho yayamaganye, akavuga ko abayikoze bakwiriye kubiryozwa.

Mu 2017 ni bwo ibibazo byafashe indi ntera hagati y’u Rwanda na Uganda biturutse ku iyicarubozo n’ihohoterwa ryakorerwaga Abanyarwanda. Byatumye amagana n’amagana bafungwa, abandi bagirirwa nabi ndetse ubu habarwa abarenga 20 bishwe.

Ibibazo bikomeje gufata indi ntera, mu 2019 u Rwanda rwabujije abaturage barwo gukorera ingendo muri Uganda, n’umupaka uhuza ibihugu byombi urafungwa.

Museveni yabajijwe niba hari icyizere afite cy’uko uyu mupaka uzafungurwa mu gihe cya vuba, maze mu gusubiza agira ati “Genda ubaze uwafunze umupaka, si njye wafunze umupaka.”

Kuva ibibazo byafata indi ntera, Uganda yakunze guhunga ibirego by’u Rwanda ahubwo ikagaragaza ko igikwiriye gukorwa mu maguru mashya ari ugufungura umupaka mu gihe rwo rwavugaga ko ibibazo by’Abanyarwanda bahohoterwa, ibijyanye n’uko Leta ya Museveni ishyigikira abarwanya u Rwanda cyo kimwe no kuba ibangamira inyungu z’ubucuruzi bwarwo bikwiriye kubanza gukemuka cyangwa hakagaragazwa ubushake bwo kubikora.

Museveni yibukijwe ko hari inama z’abakuru b’ibihugu n’abahuza barimo RDC na Angola zabayeho, niba nta musaruro zatanze kuri iki kibazo, asubiza ko nubwo zabaye umupaka utafunguwe.

Ati “Twagize ibiganiro mu gihe kinini gishize ku buhuza bwa Angola, mu myaka itatu ishize. Sinigeze mbona umupaka ufungurwa.”

Habaye inama zirenga enye zihuje impande zombi, bigera n’aho abandi bakuru b’ibihugu binjira mu kibazo uhereye kuri Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, wakoreye uruzinduko i Kigali n’i Kampala.

Perezida Kagame yiyambaje João Lourenço wa Angola na Félix Tshisekedi wa RDC nk’abahuza, ndetse haba inama eshatu bayoboye zose zitigeze zigira icyo zitanga.

Nta kabuza ko Museveni abona ikibazo hagati y’ibihugu byombi ku mupaka kuko igihugu cye cyahababariye bikomeye kuva wafungwa.

Mbere y’uko umupaka ufungwa, Uganda yinjizaga nibura miliyoni 18$ ku kwezi biturutse mu bicuruzwa yoherezaga mu Rwanda, gusa nko muri Mata 2019 yinjije ibihumbi 40 $ gusa mu gihe muri Kamena yinjije ibihumbi 60$.

Hagati ya Kamena 2019 na Kamena 2020, amafaranga aturuka mu byo u Rwanda rwohereza muri Uganda yavuye kuri miliyoni 131,8$ agera kuri miliyoni 5.1$ ugereranyije n’uko byari bimeze mu gihe kimwe hagati ya Kamena 2018 na Kamena 2019.

Museveni yavuze ko adashobora kwinjira mu muzi w’ikibazo hagati y’ibihugu byombi kuko atari mu rukiko. Ati “Sinshaka kwinjira cyane muri ibyo kubera ko Kagame ntabwo ari hano, ntabwo uri urukiko ntabwo ndi bugusobanurire uruhande rwanjye kuri Kagame.”

Mu ntangiriro za 2020 ubwo Perezida Kagame yakiraga ku meza abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, yagarutse ku kibazo cya Uganda by’umwihariko ku bijyanye n’umupaka.

Ati “Ubirebye wakeka ko ikibazo ari umupaka, oya, hari ibyateye ibibazo ku mupaka. Kandi ndatekereza ko ibyo bikwiriye kwitabwaho byihariye, ni gute twagize ibibazo ku mupaka, ni ukubera ko hari ikindi kibazo cyabayeho. Rero dukwiriye gukemura icyo kindi, mu kubikora tuzaba dukemuye ibibazo ku mupaka.”

Perezida Kagame yavuze ko n’iyo wakuraho imipaka muri EAC, ukomeza kugira abaturanyi. Gusa mu gihe umuturanyi akubwiye ko naramuka agusanze mu mbuga ye azakugirira nabi, byo ubwabyo bihita bishyiraho umupaka.

Ati “Ibyo ni byo byabaye hagati y’u Rwanda na Uganda mu minsi iheruka.”

Mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo Rwanda, Umukuru w’Igihugu yavuze ko kugira ngo ikibazo gikemuka, bisa n’ibikigoranye ndetse ari politiki Uganda yimakaje.

Ati “Bisa n’ibitagabanuka, bisa n’aho ari umurongo wa politiki uriho watanzwe ko ariko bigomba kugenda. Icyo twahisemo twebwe ni ukubireka uko bimeze, tukabirekera ba nyirabyo ngo babikemure. Twe icyo twakoze ni ukutagirira nabi Abanya-Uganda cyangwa abanyamahanga abo aribo bose ngo kubera ko igihugu cyabo cyatugiriye nabi cyangwa cyagiriye nabi Abanyarwanda.”

Umudepite wa Uganda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Depite Mukasa Mbidde, aherutse kubwira IGIHE ko hari bamwe bakeka ko ikibazo cy’u Rwanda na Uganda cyatangiye mu 2019 ubwo Umupaka wa Gatuna wafungwaga, nyamara yemeza ko bifite imvano ya kure cyane.

Ati “Gufunga umupaka, byari bigamije gukemura ikibazo. Ntabwo byo ubwabyo ari ikibazo. Icyo rero umuntu yakwibaza, ikibazo cyari ikihe?”

Uyu mugabo yavuze ko kuba abantu baravaga mu Rwanda, bakambuka umupaka bajya muri Uganda, bagahura n’ibibazo birimo gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda, bakamara umwaka bari muri gereza nta muntu ubizi batotezwa, ari impamvu ikomeye yagombaga gutuma umupaka ufungwa.

Amaherezo y’ikibazo cy’u Rwanda na Uganda ni ihurizo rimaze imyaka myinshi ryibazwa na buri wese ukurikiranira hafi iby’umubano w’ibihugu byombi. Kuzahuka kwawo, ni inyungu ku baturage kuko bizongera byoroshye urujya n’uruza, ubuhahirane, ubukungu butere imbere kurushaho. Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yutse inabi umunyamakuru wamubajije ku mubano wa Uganda n’u Rwanda

https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/museveni-yutse-inabi-umunyamakuru-wamubajije-ku-mubano-wa-uganda-n-u-rwanda