Mugabo Lambert
Web Machine y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Itangazamakuru (ORINFOR) izatangira gukora mu gihe kiri hagati y’ibyumweru bibiri na bine. Ibi ni ibyo Imvaho Nshya yatangarijwe na Bwana Willy Rukundo, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa ORINFOR mu kiganiro bagiranye. Kuba iyi mashini yo mu rwego rwo hejuru mu gucapa ibinyamakuru yaratinze gutangira, ngo byatewe na rwiyemezamirimo. Aha bwana Rukundo akaba yaragize ati “Kontaro yo kugira ngo igurwe igere mu Rwanda yatangiye muri 2006”. Ngo ntabwo rwiyemezamirimo yashoboye gushyira mu bikorwa ibyari bikubiye mu masezerano yagiranye na ORINFOR.

Uyu rwiyemezamirimo witwa Kamali Desay ngo bigaragara ko ubwa mbere asinya amasezerano

na ORINFOR yasinye ari CEO wa COLINA Enterprise, nyuma agasinya mu yandi masezerano ari CEO wa KALACA Global Limited, ngo byagaragaye ko ORINFOR yamuhaga amafaranga menshi ugereranyije n’akazi yakoze, nk’uko Bwana Rukundo yabivuze muri aya magambo “Ikigo cyamuhaga amafaranga menshi ugereranyije n’akazi yakoze, bigatuma yirara”.  Ibi ngo byatumye kuva muri Mata 2009 Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa ORINFOR akomeza gushaka uwo mugabo, bumvikana ko ibyo azajya akora byose yajya abihererwa amafaranga. Icyo gihe iyo kontaro yasinywe muri Gicurasi 2009, ngo iyo abikora nk’uko babyumvikanye imirimo yose yari kurangira muri Nyakanga uriya mwaka, ariko nabyo ntabyo Bwana Kamali yashoboye kubahiriza.

Mu minsi ishize, nibwo uriya mugabo ubuyobozi bukuru bwa ORINFOR bwamumenyesheje ko hagiye gushakwa umuhuza hagati yabo. Nyamara ariko bwana Kamali ngo yavuze ko yagiranye amasezerano n’indi sosiyete, ikazaza mu Rwanda (Kamali Desay ni Umuhindi uba mu gihugu cy’Ubwongereza) kurangiza amasezerano yari yaragiranye na ORINFOR. Nyamara ariko ngo ibi ntabwo ikigo cyabimwemereye kuko binyuranye n’amasezerano yagombaga kugenderwaho, maze ORINFOR imubwira ko nanagirana amasezerano n’iyo sosiyete iki kigo kizakomeza kureba uwo bayagiranye mbere. Nyuma y’uko byose bidashobotse, ku itariki ya 27 Mutarama 2010, ubuyobozi bukuru bwa ORINFOR ngo bwandikiye Bwana Kamali urupapuro rumumenyesha ko amasezerano bagiranye asheshwe. Ibyaburaga kugira ngo iriya mashini itangire gukora neza (ibyo uriya rwiyemezamirimo yari atarakora) ORINFOR ngo ishobora kubibona binyuze mu nkiko. Bwana Rukundo akaba yaravuze ko ibyo yari atarazana harimo nka toni 40 z’impapuro,  icyuma cyo kuziterura, ndetse na garanti y’umwaka kuri iyo mashini. Bwana Rukundo akaba yaragize ati “Nka ORINFOR tureba umumaro w’iriya mashini ku Rwanda, ntabwo twakomeza kurebera”. Iyo mashini ubu ngo igeze ku rwego rwa 80 % nk’uko ngo byemezwa n’abatekinisiye, ibiburaho ikigo kikaba kizabyikorera mu gihe kigiye gutanga ikirego mu nkiko. Ubu mu gihe cyo kuyitangiza ngo hari umuntu wahawe akazi umenyereye gukoresha imashini nka yo, akazanaha amahugurwa abakozi bazayikoresha, dore ko ngo yakoresheje imashini nka yo mu gihugu cya Uganda mu gihe kingana n’imyaka 15 aho yakoreraga ikinyamakuru gisohoka buri munsi muri kiriya gihugu aricyo “The New Vision”. Kubera ko iriya mashini ngo ifite ubushobozi bwo gusohora byibuze ibinyamakuru 30,000 mu gihe cy’isaha, ubu ngo hararebwa uburyo yazabyazwa umusaruro, yaba yo kimwe n’andi macapiro ya ORINFOR. Bwana Rukundo akaba yaravuze ko nko mu gace k’iburengerazuba bwa Tanzaniya usanga bajya gucapisha ibinyamakuru byabo i Dar-Es-Laam, mu burengerazuba bwa Kongo bakabijyana Kinshasa kandi ari kure, ugasanga n’iby’i Burundi bijya nko muri Uganda, aha ngo ikigo cya ORINFOR cyasanze muri utu duce cyahagira abagihagarariye (mu rwego rwa marketing), maze ibyo binyamakuru bikajya bicapirwa muri ORINFOR kuko ari ho hajya haba hafi kuri ba nyirabyo.

ORINFOR ikaba isaba Leta ko yakuraho amahoro ku bikoresho byo mu macapiro mu Rwanda kugira ngo iyi mashini izagirire akamaro itangazamakuru ryo mu Rwanda, dore ko ibinyamakuru byo mu Rwanda byajyaga bicapirwa mu gihugu cya Uganda bizajya bicapirwa mu Rwanda. Nyamara ariko kugira ngo igiciro kigabanuke, binatume ibiciro by’ibinyamakuru bigabanuka Abanyarwanda bagashobora gusoma ari benshi, ngo byose byashoboka ari uko ayo mahoro avuyeho. Iyi mashini ya ORINFOR  ngo yaguzwe amayero 1,200,000, ubu hashyizweho amaze kuyigendaho no kuvugurura inyubako izakoreramo ngo bigaragara ko ageze ku mafaranga y’u Rwanda miliyari ebyiri.

 

http://196.12.152.72:88/imvaho1961b.html

Posté par rwandaises.com