Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musoni James (Foto / Arishive)

Kizza E. Bishumba

KIGALI – Mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru kuva ku wa 6 Gashyantare 2010 hazabera umwiherero w’iminsi 3 w’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) bo mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku mikorere n’mikoranire, inshingano n’imbogamizi ziriho uhereye ku nzego z’ibanze kugeza ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali.

Uwo mwiherero biteganijwe ko uzafungurwa ku mugaragaro na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musoni James, ukazitabirwa na Minisiteri zitandukanye zifite aho zihurira na Minaloc ndetse n’ibigo bizishamikiye kuri iyo Minisiteri.

Urwego rw’Umuvunyi n’urw’Ubugenzuzi bw’Imari ya Leta muri uwo mwiherero zikazatanga ibiganiro kuri ruswa, imikoreshereze mibi y’umutungo n’akarengane bivugwa mu cyane mu nzego z’ibanze.

Muri uwo mwiherero hazasuzumwa ishyirwa mu bikorwa by’imihigo, kugaragaza gahunda zitandukanye z’ibigo bikorera muri Minaloc harimo Ikigega Gitsura Amajyambere (CDF), Umurenge w’Icyitegererezo na gahunda y’ubudehe.

Hari kandi kuzaganira kuri gahunda y’imiturire mu cyaro harebwa ibyagezweho, imbogamizi n’ibiteganywa gukorwa mu gihe kiri imbere.

Komisiyo y’Amatora yo izatanga ikiganiro ku gukangurira Abanyarwanda igikorwa cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganijwe muri Kanama 2010.

Ku bijyanye n’uburezi Minisiteri y’Uburezi izagaragaza aho igikorwa cya gahunda y’uburezi y’imyaka 9 igeze ishyirwa mu bikorwa, hanavugwe ku bijyanye n’ibirarane by’imishahara y’abarimu, amashuri y’imyuga, amashuri y’intangarugero, abanyeshuri bavuye mu mashuri, gahunda yo kwigisha mu cyongereza, ibiyobyabwenge mu mashuri, ibyagezweho mu mashuri, imbogamizi ziriho n’ibiteganywa gukorwa.

Mu rwego rw’ubuzima, hazaganirwa kuri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza no kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi hanavugwe ku mikorere y’Ikigega cya Leta gitera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye (FARG).

Muri uwo mwiherero kandi hazarebwa uburyo bwo gucunga neza umutungo wa Leta, ibyagezweho mu bucuruzi n’ibiteganywa mu rwego rwo gushora imari, guhanga imirimo n’uburyo bwo guhuriza hamwe amakuru mu Turere hakoreshejwe ikoranabunga (one stop center).

Mu rwego rw’ubuhinzi hazarebwa gahunda yo kuhira imyaka, gutunganya imyaka yeze, guhunika, kureba aho gahunda ya Girinka igeze, kureba imicungire y’abakozi b’ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi bakora mu Mirenge no mu Turere n’ibindi.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=351&article=12105

Posté par rwandaises.com