Kuri uyu wa kabiri nibwo hamenyekanye amakipe azahanganira muri kimwe cya kabiri , aha hakaba hari nyuma y’imikino yabaye uyu munsi kuri Stade Amahoro I Remera.
Mu mukino wa mbere rero Saint George yo muri Ethiopia yanze gusigara ariyo itanyagiye Telecom yo muri Djibouti(dore ko ibi bihugu ari n’ibituranyi) ikaba rero yayitsinze ibitego 5 byose ku busa, aha kandi tukaba twababwira ko mu mikino yose Telecom yakinnye uretse wenda umukino umwe, iyindi yose ibitego 5 nibyo bikeya. Yaratsindwaga gusa bikaba bitagira uwo binatungura ukurikije ko abayobozi b’iyi kipe bakomeje kuvuga ko yaje kwiga umupira cyane cyane ko itakunze kugira amarushanwa ijyamo ngo imenyere guhura n’amakipe akomeye.
Naho umukino wa kabiri wahuje Atraco na Vital’O(nazo zikomoka mu bihugu bituranye)
Ntabwo byari byoroshye na gato kuko mu minota 45 ya mbere Atraco yagaragaje guhuzagurika ndetse Vital’O ikaba yabashije no guhusha ibitego byinshi byari byabazwe ariko igice cya mbere cyaje kurangira bikiri 0-0
Mu gice cya kabiri nibwo Atraco yaje ubona ihinduye umukino yongera n’imbaraga kuburyo ku munota wa 53(ubwo ni ku munota wa 8 w’igice cya kabiri) umukinnyi Dafdy Birori yabashije gutsinda igitego cya mbere cya Atraco maze abafana bati Ahwiiiiii
Ibyo ntibyarangiriye aho kuko ku munota wa 70 Capiteni wa Atraco Jean Lomami nawe yongeye kunyeganyeza inshundura za Vital’O maze biba bibaye ibitego 2 – 0.
Hagati aho umuzamu wa Vital’O yaje kugira ikibazo cy’imvune maze aza kuva mu kibuga ababaye cyane n’ubwo ikipe ye itabashije kurenga nyine muri ¼ .
Muri ½ rero kuri uyu wa gatatu Sofapaka (ikipe yatunguranye cyane cyane ko itari izwi muri kano karere ariko ikaba kugeza ubu itaratsindwa n’igitego na kimwe uretse ibyinjiye kuri za penaliti ubwo yakuragamo Rayons Sport) iyi kipe rero ikazaba ihura na APR naho Saint George ikazaba ihura na Atraco kuri uyu wa gatatu kuri Sitade Amahoro i Remera
Ubwo ni ukuvuga ko ku mukino wa nyuma ikipe izatsinda hagati ya APR na Sofapaka ariyo izahura n’izatsinda hagati ya Atraco na Sint George naho izatsinzwe zikahatanira umwana wa gatatu .
Twanabibutsa ko izatsinda umukino wa nyuma izahabwa kiriya gikombe cya CECAFA KAGAME CUP ikanahabwa akayabo k’amadorali 30,000 , nayo iya kabiri ikazahabwa amadorali 20,000 , iya gatatu igahabwa amadorali 10,000 ayo yose akaba ariyo abyara 60,000 byatanzwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame , akaba ari nayo mpamvu iri rushanwa rimwitirirwa.
Hejuru ku ifoto:
Umukinnyi w’inyuma wa Atraco arwana kw’ikipe ye ubwo bakinaga na SOFAPAKA
Cyril NDEGEYA
http://www.igihe.com/news-16-54-4917.html
Posté par rwandaises.com