Eraste Kabera wasabiwe na Guverinoma y’u Rwanda guhagararira u Rwanda mu Burundi (Foto / Arishive)
Kizza E. Bishumba

KIGALI – Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa 14 Gicurasi 2010 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, muri bimwe mu byemezo yafashe harimo ko Eraste Kabera yasabiwe guhagararira u Rwanda mu gihugu cy’u Burundi ku rwego rw’Ambasaderi asimbura uwari kuri uwo mwanya, Ambasaderi Kanyamashuli Janvier.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyifuje kumenya uko Bwana Kabera yakiriye icyo cyifuzo cyo gusabirwa kuba Ambasaderi avuga hakiri kare kuba yagira icyo atangaza kuko byatanzwe nk’icyifuzo ngo hasigaye ko Sena imwemeza kuri uwo mwanya kandi na Guverinoma y’u Burundi ikamwemeza. Yagize ati “ubu haracyari kare ntacyo natangaza”.

Bwana Kabera Eraste yakoze imirimo inyuranye mu nzego za Leta irimo kuba Umujyanama wa Perezida, Guverineri n’Intara y’Amajyepfo, Umuyobozi Mukuru w’Ibigega cya Leta (Magerwa), ubu akaba yari Umuyobozi w’ishami rishinzwe kwandika abashoramari mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).

Mu bandi iyo nama yashyize mu myanya harimo Niyonsenga Théodomir wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Imirimo Rusange, muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana Rugamba Egide yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi, Mufuruke Fred, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu, naho Bwana Ruberangeyo Théophile aba Umuyobozi Mukuru ushinzwe amajyambere rusange.

Hanashyizweho abayobozi bagize Inama y’Igihugu y’Umurimo ari bo Ngendandumwe Jean Claude, Madamu Umulisa Husna, Prof. Ngagi Alphonse, Bwana Rusiha Gaston, Bwana Safari Emmanuel, Madamu Rwigamba Molly, Bwana Mulindwa Samuel na Bwana Kayoboke Paul.

Muri iyo Nama y’Abaminisitiri kandi hanemejwe abahagarira ibihugu byabo mu Rwanda nka ba Ambasderi ari bo Benmokhtar Aberrahmane w’igihugu cya Algeria ufite icyicaro i Kampala muri Uganda, Madamu Rose Makena Muchiri w’igihugu cya Kenya ufite icyicaro i Kigali mu Rwanda, Madamu Ann Dismorr wa Sweden ufite icyicaro i Nairobi muri Kenya na Bwana Ali Akabar Dabiran wa Iran ufite icyicaro i Kampala muri Uganda.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issaue=395&article=14337

Posté par rwandanews.be