Gasongo, mu myitozo y’ikipe akinira(Foto/Interinete)

Peter A. Kamasa

Nyuma yo kubona ikipe ya Kaminuza ya South Florida, Uwamahoro Jean Pierre uzwi ku izina rya Gasongo wamenyekanye cyane akina umukino wa Volleyball agiye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, Salongo Eric yatangaje ko uyu mukinnyi ari mu bakinnyi bazajya bitabazwa mu ikipe y’igihugu kuko yamaze kubona ikipe akinira.

Nyuma yo kubona ikipe y’iyi kaminuza, ari nayo yigamo, Uwamahoro Jean Pierre azashobora kujya akina shampiyona ya NBA Development League izwiho gutanga abakinnyi bakina muri shampiyona nkuru ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball (FERWABA) Jean Lucien Mugabo avuga ko uyu mukinnyi bamukurikirana kandi ahagaze neza cyane kuko n’umutoza we mu minsi ishize yari mu Rwanda akaba yarababwiye ko Gasongo yitwara neza.

Uyu mukinnyi wahoze akina Volleyball mu ikipe ya APR VC bamwe mu bakinnyi bavugana nawe bakina Volleyball bavuga ko amaze neza kandi akomeje kwigaragaza.

Uwamahoro Jean Pierre, uzwiho kuba umwe mu bakinnyi barebare bakinnye Volleyball, yamenyekanye cyane kubera akamaro yari afitiye ikipe ya APR VC ndetse n’ikipe y’igihugu cyane cyane mu guhagarika imipira ivuza ubuhuha yifashishije uburebure yari afite.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=395&article=14322

Posté par rwandanews.be