Nyuma y’aho bamwe mu bagore bafashwe ku ngufu n’interahamwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bagakurizamo gutwita batangarije ko FARG idafasha abana babo kuko bavuka ku nterahamwe, umunyamabanga mukuru mushya wa FARG , bwana Ildéphonse Niyonsenga yatangaje ko ibyo atari byo ngo n’ubwo abamubanjirije bagiye bakora amakosa amwe n’amwe atatangaje ayo ariyo.

Nk’uko tubikesha RNA, kuri uwo muyobozi ngo niba nyina w’umwana afashijwe nk’uwacitse ku icumu, umwana nawe aba agomba kwitabwaho. Yibukije ko FARG yita ku wahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, no ku ngaruka ziba zaramubayeho. Abo bana ubu bakaba barengeje imyaka 15.

Muri gahunda uwo munyamabanga mushya wa FARG afite kandi harimo no gushyiraho konti muri banki kuri buri munyeshuri wo mu yisumbuye cyangwa kaminuza urihirwa na FARG, kwiga imishinga ibyara inyungu ku bapfakazi n’abacitse ku icumu, n’icumbi ku bacitse ku icumu bose mu mwaka wa 2010. Twabibutsa ko 76% by’ingengo y’imari ya FARG bijya muri gahunda y’uburezi.

Kayonga J.

 

http://www.igihe.com/news-7-11-4425.html

Posté par rwandaises.com