Cécile Kayirebwa, inararibonye mu muziki waboneye benshi izuba mu bahanzi nyarwanda yakoze igitaramo cyo kumurika album ya karindwi yise ‘Urukumbuzi’, iki gitaramo cyamaze ipfa abakunzi b’ibihangano bye batuye mu Bubiligi.

Album ‘Urukumbuzi’ ni iya munani Kayirebwa ashyize hanze, igizwe n’indirimbo cumi n’imwe zirimo “Intumwa Zanjye, Abuzukuru, Inzozi Data Yandoteye, Kuki Mwampishe, , Uzanter’ Irungu, Rwagasana, Rwego Rw’ Ingenzi, Ubutumwa, Mbatez’ Igitego n’iyitwa Amatage.

Yaririmbiye kuri Sazz N Jazz mu Mujyi wa Bruxelles mu ijoro ryo kuwa 29 Kamena 2016. Iki gitaramo gikurikiye ikindi gikomeye yakoreye i Kigali ubwo aheruka kuza mu Rwanda kuwa 27 Werurwe 2016.

Igitaramo cya Kayirebwa cyitabiriwe n’abantu babarirwa mu ijana, ni icyo mu bwoko bwa acoustique [ibitaramo bitamenyerewe mu Rwanda] aho umuhanzi acuranga umuziki w’umwimerere akanaganira n’abakunzi be.

Igitaramo cyo kumurika album ‘Urukumbuzi’ cyari umwihariko ukomeye cyane ukigereranyije n’ibindi bitaramo bitegurwa mu Bubiligi aho usanga kubahiriza igihe bigora benshi. Uyu munyabigwi umaze imyaka irenga 30 aririmba yubahirije igihe ku buryo isaha yari yatangajwe yarubahirijwe ku buryo hari abaje basanga Kayirebwa n’abacuranzi be bari kuzinga ibyuma.

Muri iki gitaramo Cécile Kayirebwa yaririmbye indirimbo zigera ku icumi ziganjemo inshyashya zo kuri album ye ‘Urukumbuzi’ ndetse n’izindi zakunzwe hambere nka ‘Ubumanzi’ n’izindi.

Kayirebwa yafashijwe n’abahanzi bamuherekezaga mu majwi barimo uwitwa Lionel Sentero, Charles Uwizihiwe, Samuel Kamanzi n’abandi bacuranzi b’urubyuruko.

Mu kiganiro na IGIHE, Kayirebwa yagize ati “Nishimiye cyane gukorana n’uru rubyiruko wabonye rukora umuzika tugafashanya mu kuyoborana. Hari igihe nigeze kwiheba ngirango umuco wacu urimo uracika, ariko ubu rwose urasanga hari abasore n’inkumi bazi kuririmba, kwivuga, kubyina b’intore rwose kandi mu Kinyarwanda cyiza.”

Yavuze ko iki gitaramo cyari umusogongero no kumurika album ye ya karindwi ‘Urukumbuzi’, yifuza gukora ibindi bitaramo mu bice bitandukanye by’u Burayi.

Cecile Kayirebwa ni umwe mu bahanzi bo mu myaka yo hambere ukomeje kwigaragaza mu muziki ndetse werekana ko umuziki gakondo nyarwanda ntaho wagiye.

Cecile Kayirebwa w’imyaka 68, uwabara ibigwi bye mu muziki bwakwira bugacya; gusa mu ncamake yamamaye cyane muri Album yasohoye nka ’’Ubumanzi”, “’Rwanda’’ n’izindi.

 

Kayirebwa yakoze igitaramo cyaryoheye benshi mu Bubiligi

 

 

Didier na Samuel Kamanzi bacurangiye Kayirebwa

 

Kayirebwa yakoze mu nganzo benshi baranyurwa

 

 

 

Abaririmbyi bafashije Kayirebwa bacishagamo bagatega amaboko

 

Umuririmbyi unazobereye mu gucuranga, Samuel Kamanzi

 

 

Bizihiwe n’igitaramo

 

 

Bacinye akadiho biratinda

 

Umunyamakuru Karirima mu kiganiro na Kayirebwa nyuma y’igitaramo

Ikiganiro kirambuye na Kayirebwa wataramiye mu Bubiligi

Amafoto :Jessica Kanamugire

Yanditswe kuya 1-07-2016  na Karirima A. Ngarambe

Posté le 03/07/2016 par rwandaises.com