muryango IBUKA, uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda uramagana ukuza mu Rwanda kwa Peter Erlinder, umunyamategeko wigisha muri universite ya Minessota, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. IBUKA  irega  uyu munyamategeko guhakana no gupfobya genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda  ndetse no kuba umuvugizi w’abayikoze.
Peter Erlinder usanzwe anayobora ishyirahamwe ry’ababuranira abashinjwa genocide mu rukiko rw’Arusha yageze mu Rwanda ku cyumweru gishize aho aje kuburanira Ingabire Victoire Umuhoza, iyoboye  ishyaka  FDU Inkingi ritaremerwa mu Rwanda.
Mu kiganiro na Radio Rwanda, umunyamabanga nshingwabikorwa wa IBUKA, FORONGO Janvier yasobanuye ko imvugo n’inyandiko z’uyu munyamategeko Peter Erlinder ziri mubyo IBUKA ishingiraho imurega guhakana genocide yakorewe abatutsi.
IBUKA mu itangazo yashyize ahagaragara ishimangira ko kuza mu Rwanda kwa  Peter Erlinder ari ugukomeretsa abacitse ku icumu n’agasuzuguro gakomeye ku gihugu gihana genocide n’abakwirakwiza ingengabitekerezo yayo.
Peter Erlinder yageze mu Rwanda avuye mu Bubiligi mu nama itangazo rya IBUKA rivuga ko yari yahuje abamamaza urwango rw’abatutsi, abahakana genocide na bamwe mu bayiteguye nka Charles Ndereyehe, Eugene Rwamucyo uyu watawe muri yombi ejo n’Ubufaransa na Gaspard Musabyimana n’abandi.

Akimana Latifat

 

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=628

Posté par rwandaises.com