Umuryango IBUKA, uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda wakoresheje kuri uyu wa gatanu urugendo rwo kwamagana umunyamategeko Peter Erlinder uhakana jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994. Peter Erlinder, umunyamategeko wigisha muri universite ya Minessota akaba ari na Prezida w’ishyirahamwe riiburanira abanyarwanda bakoze Jenoside yahitanye imbaga y’abanyarwanda yageze mu Rwanda ku cyumweru gishize aho aje kuburanira Ingabire Victoire Umuhoza, uyoboye FDU Inkingi itaremerwa mu Rwanda.
Urwo rugendo rwo kwamagana uwo munyamategeko Peter Erlinder rwitabiriye n’abantu benshi barimo abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga rwatangiriye kuri Rond Point iri hafi ya KBC ku Kimuhurura rugana kuri Ministeri y’Ubutabera nyuma rukomereza mbere y’icicyaro cya Ambassade ya Leta yunze ubumwe z’Amerika mu Rwanda rurangirira ku cyicyaro gikuru cya Polisi y’igihugu. Abakoze urwo rugendo bari bafite ibyapa byamagana ifobya n’ihakana rya Jenoside binamagana by’umwihariko Peter Erlinder uhakana yenoside yakorewe abatutsi. Abo bakoze urwo rugendo banamaganye Peter Erlinder banabishyira mu majwi
Prezida wa Ibuka Théodore Simburudari mu butumwa yatanze aho hose urwo rugendo rwerekeje yavuze ko Peter Erlinder atemera ko Jenoside yakorewe abatutsi itigeze itegurwa, ngo nta niyabaye.
Prezida wa Ibuka yavuze ni uko inyandiko zose za Peter Erlinder yandika zigaragaramo gufobya jenoside no gukwirakwiza urwango afitiye abatutsi.
Ibuka ishimangira ko kuza mu Rwanda kwa Peter Erlinder ari ugukomeretsa abacitse ku icumu n’agasuzuguro gakomeye ku gihugu gihana genocide n’abakwirakwiza ingengabitekerezo yayo.
Prezida wa Ibuka, Théodore Simburudari yasabye ko Peter Erlinder uhakana Jenoside yakorewe abatutsi agomba gushyikirizwa ubutabera cyangwa se akagirwa persona non grata mu Rwanda cyangwa se umuntu utemerewe kuba ku butaka bw’u Rwanda
Nkuko byasobanuwe n’umuryango Ibuka, Peter Erlinder yageze mu Rwanda avuye mu Bubiligi mu nama yari yahuje abamamaza urwango rw’abatutsi, abahakana genocide na bamwe mu bayiteguye nka Charles Ndereyehe, Eugene Rwamucyo uyu watawe muri yombi n’Ubufaransa na Gaspard Musabyimana n’abandi.
Gilbert BYAJE
http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=642
Posté par rwandaises.com