Uhereye ibumoso : Minisitiri Rwangombwa John na Higiro Prosper mu Nteko Rusange (Foto / Goodman)
Jean Louis Kagahe

KIGALI – Nk’uko bigaragara mu mbanzirizamushinga yagejejwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Rwangombwa John, ku wa 20 Gicurasi 2009 ku Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite na Sena,Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2010 – 2011 ingana na miliyari 984 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe iy’umwaka wa 2009 – 2010 yanganaga na miliyari 898, bivuga ko iy’uyu mwaka yiyongereyeho 9,57 % ugereranyije n’iy’umwaka ushize.

Minisitiri Rwangombwa yatangaje kandi ko imbanzirizamushinga y’umwaka wa 2010 – 2011 ifite icyuho kingana na miliyari 134 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yakomeje avuga ko icyo cyuho gishobora no kuziyongera mu myaka iri imbere ashingiye nko ku mushinga wo kubaka ikibuga cy’indege cyo mu Bugesera.

Iyo mbanzirizamushinga izunguranwaho ibitekerezo mbere y’uko ishyikirizwa Inteko Rusange y’Abadepite izaba yahuye n’izo mu bindi bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ku wa 10 Kamena 2010 zikemereza hamwe Ingengo y’Imari ihuriweho n’uwo muryango.

Minisitiri Rwangombwa yasobanuriye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko iyi mbanzirizamushinga yakozwe hashingiwe kuri gahunda ya EDPRS, Icyerekezo 2020, Intego z’Ikinyagihumbi (MDGs), uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze muri iki gihe, ndetse no ku bitekerezo byavuye mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wabereye muri Rubavu muri Gashyantare 2010.

Amaze kugaragaza uko ubukungu bw’igihugu buhagaze muri iki gihe mu nzego zinyuranye z’ubukungu byaba mu buhinzi, inganda na za serivisi kimwe na gahunda zihutirwa za EDPRS, Minisitiri yasobanuye ko ikibazo cy’ubukungu buzamuka mu gihe ibiciro ku isoko na byo bizamuka ko ibyo biterwa n’ibikorwa byinshi by’iterambere Leta iba yatangije, bityo amafaranga akaba menshi mu baturage bigatuma ibiciro bizamuka.

Minisitiri yasobanuye ko uyu mwaka wa 2010 – 2011 hari ibikorwa by’iterambere Leta irimo gukora nko gukwirakwiza amashanyarazi, insinga z’itumanaho ryo mu butaka rikoresheje ikoranabuhanga n’ibindi (Optic fiber), ibyo byose bikaba bisaba amafaranga yiyongera ku yari asanzwe ariho.

Ku birebana n’inguzanyo zidatangwa neza mu mabanki, Rwangombwa yasobanuye ko koko mu mpera z’umwaka wa 2009, banki zitari zigitanga inguzanyo uko bikwiye, ariko nyuma y’aho Leta ishyiriyemo miliyari 22 z’amafaranga y’u Rwanda, inguzanyo zatangiye gutangwa neza.

Yanamenyesheje abari aho ko hari umushinga witwa “Rwanda Reference Bureau” ugiye kuzajya ufasha amabanki kugenzura neza imitangire y’imyenda hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse ukanabafasha kubona abatishyura amabanki, bityo n’inyungu ku nguzanyo zikaba zishobora kuzagabanywa.

Urwego rufite imibireho myiza y’abaturage mu nshingano nirwo rwagenewe amafaranga menshi muri iyi mbanzirizamushinga dore ko rwateganyirijwe miliyari 305,6.
Iyi mbanzirizamushinga igomba kwigwa na Komisiyo y’Imari y’Abadepite nyuma ikazemezwa mbere ya Nyakanga 2010 dore ko igomba gutangira gukoreshwa ku itariki ya mbere y’uko kwezi.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=396&article=14389

Posté par rwandaises.com