Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza ‘’Common wealth’’  witeguye gufatanya n’inama nkuru y’itangaza makuru mu Rwanda ndetse n’izindi nzego zinyuranye z’ubuyobozi mu bijyanye no gushyigikira  no kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru mu Rwanda nku rwego rw’ingirakamaro mu kwigisha ibijyanye n’iterambere ry’igihugu. Ibi ni bimwe mu byo abayobozi b’inama nkuru y’igihugu y’itangazamakuru baganiriyeho kuri uyu wa kabikiri n’intumwa za commonwealth ziri mu ruzinduko mu Rwanda ziyobowe na madame MASIRE MWAMBA.

Muri icyo  kiganiro, intumwa z’umuryango wa common wealth zifuje kumenya imiterere y’itangazamakuru mu Rwanda, aho itangazamakuru rigeze,uruhare rigira mu iterambere ry’igihugu,ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda ndetse n’uruhare itangazamakuru rizagira mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe kuzaba mu kwezi kwa 8 uyu mwaka.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru y’igihugu y’itangazamakuru Patrice MULAMA yasobanuriye izo ntumwa za common wealth ko itangazamakuru mu Rwanda ryifashe neza, ko rimaze kujyera kuri byinshi ukurikije amateka yaranze igihugu.
Ku bijyanye n’ubwisanzure bwitangazamakuru mu Rwanda, Patrice MULAMA wari kumwe na Author ASIIMWE umwe mu bagize inama nkuru y’itangazamakuru basobanuye ko mu Rwanda hari ubwisanzure busesuye. Bagarutse ku kibazo cy’ibinyamakuru byafatiwe ibyemezo byo guhagarikwa mu gihe cy’amezi 6 kubera ko byagaragaye cyane kandi kenshi ko ibinyamakuru UMUSESO n’UMUVUGIZI bitubahirije inshingano zabyo zo kubaha abanyarwanda, zo kwirinda kubateza ibibazo cyangwa se guca igikuba no gutangaza ibihuha. Aha, intumwa za  Common wealth zikaba zitangaza ko uburenganzira bujyana n’inshingano. Mulama Patrice yatangarije Radio Rwanda ko izo ntumwa zumvise neza ibijyanye n’icyo cyemezo cyo guhagarika byagateganyo ibyo binyamakuru byombi.
CLIP:
Abayobozi b’inama nkuru y’igihugu y’itangazamakuru  banasobanuriye intumwa z’umuryango wa common wealth amabwiriza iyo nama itegura ajyanye n’uburyo itangazamakuru rya leta rizajyena umwanya ungana  ku mitwe ya politike n’abakandida bijyenga mu gihe cy’amatora y’umukuru wigihugu. Banabaganiriye ku mabwiriza inama y’igihugu y’itangazamakuru yashyizeho muri rusange ajyanye n’imyitwarire yitangazamakuru  mu gihe cy’amatora.

EPIPHANIE BUZIZI

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=606

Posté par rwandaises.com