Umunyamabanga mukuru wungirije wa Commonwealth Madame Masire Mwamba uri mu ruzinduko mu Rda aratangaza ko umuryango wa Commonwealth witeguye gushyigikira imigendekere myiza y’amatora ya prezida ya Republika mu Rda ateganyijwe mu kwezi kwa 8,ibi akaba yabitangaje nyuma y’ibiganiro yagiranye na prezida wa Republika Paul Kagame.
Ibiganiro umunyamabanga mukuru wungirije wa Commonwealth yagiranye na prezida wa Republika byibanze ku iterambere imiyoborere myiza na demokrasi mu Rda,amatora ya prezida wa Republika ateganyijwe mu kwezi kwa munani,umunyamabanga mukuru wungirije wa Commonwealth Masire Mwamba akaba yatangaje ko uwo muryango uzatera inkunga ayo matora kugirango arusheho kugenda neza,kuko ngo uzohereza indorerezi zawo mu matora ndetse ukazahugura abanyamakuru ku buryo inkuru zerekeranye n’amatora zitangazwa.
Urugendo rw’umunyamabanga wungirije wa commonwealth ruje rukurikira ur’umunyamabanga mukuru w’uwo muryango yagiriye mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka,rukaba rufite umwihariko w’uko baje klureba ibyo impande zombie zemeranyije gukorana mu gihe kiri imbere,urwo rugendo kandi rukaba rutegura urundi rugendo rwa 3 intumwa za commonwealth zizagirira mu Rwanda zije kureba by’umwihariko ibijyanye n’iterambere.

Vital NDAYAMBAJE
http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=609

Posté par rwandaises.com