nama y’itangazamakuru mu Rwanda irasaba urukiko ko Umuseseo n’Umuvugizi nta kindi bikwiye guhanishwa uretse gufungwa burundu. Abanyamakuru babyo ariko bo siko babibona, baravuga ko bidakurikije amategeko.

Mu minsi mike ishize nibwo inama nkuru y’Itangazamakuru yahagaritse ibinyamakuru bibiri Umuseso n’Umuvugizi. Ibi binyamakuru bihuriye ku kuba ari byo byagurwaga cyane kurenza ibindi mu binyamakuru byigenga bikorera mu Rwanda, bikaba kandi byarandikaga amakuru adafite ahandi asangwa mu bisigaye byose. Ibi bigaterwa n’Umurongo ngenderwaho (Editorial Line) bigeneye.

Ku ruhande rw’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, aya makuru y’umwihariko w’ibi bitangazamakuru, yafatwaga nk’impuha zidafitiwe gihamya, inkuru zikangurira abantu kwanga ubutegetsi, zikanabiba amacakubiri.

Ku ruhande rwabo, abayobozi b’ibinyamakuru Umuseso n’Umuvugizi ntibari mu gihugu muri ino minsi. Kabonero Charles uyobora Umuseso avuga ko yahunze, naho Gasasira uyobora Umuvugizi akavuga ko yanyarukiye hanze kwivuza.

Mulama Patrice, ukuriye Inama Nkuru y’Itangazamakuru, yatangarije Radio BBC ko ibi binyamakuru bitigeze byubahiriza ibyo bisabwa, kandi ko kwihanangirizwa kwatangiye mu 2004, ariko Umuseso ukaba utaragize icyo uhindura mu myandikire yawo. Yongeyeho ko ibi binyamakuru bitubaha inzego zashyizweho n’Ubuyobozi, bikaba kandi bikoresha abanyamakuru badafite ibyangombwa byemewe.

 

Jean Leonard, Rugambage Umwanditsi Mukuru w’Umuvugizi,we yatangaje ko bidashoboka ko ikinyamakuru kibaho imyaka itandatu kitemewe n’amategeko, ko binabaye byo haba harimo ubufatanyacyaha n’inzego zagombaga kubemerera no kubagenzura. yatangaje ko hari amananiza akomeye ku guhabwa ikarita y’Itangazamakuru, hakaba n’abazisaba bakazimwa. Ikindi ngo ntiyumva ukuntu ikirego kimwe gikoreshwa ku binyamakuru bibiri, kandi buri kimwe gifite ubuzima gatozi kihariye.

Kuba umuseso n’Umuvugizi bizahagarikwa burundu, kuba bizagumishirizwaho igihano cyo guhagarara amezi atandatu, cyangwa se kuba bibasha gukurirwaho igihano bigakomeza kwandika; kimwe muri ibi bitatu cyangwa se undi mwanzuro wihariye bizagenwa n’urukiko.

fOTO: The New Times
NTWALI John Williams

http://www.igihe.com/news-7-11-4488.html

Posté âr rwandaises.com