Abarwanyi 54 b’umutwe FDLR bishyize mu bakobo y’umuryango utegamiye kuri leta PAREC, ububakuwe i Goma bajyanwa i Lubumbashi muri Katanga mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Nk’uko tubikesha xinhuanet, umukuru y’uyu muryango Pasteur Ngoy Mulunda wabaherekeje, mbere y’uko bagenda yatangaje ko iki gikorwa cyemewe mu masezerano ya Goma.
Uyu muryango uba mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa ku mpamvu zo gufasha abaturage b’aho kwikurahoimbunda aho imbunda imwe iguranwa amadolari y’amerika 50, wihaye iyo gahunda yo kwimurwa inyeshyamba za FDLR, ikurikije amategeko ya Goma.
Pasteur Ngoy Mulunda yakomeje avuga ati ‘buri wese wo muri FDLR uzagira ubutwari bwo kutugana tuzamwimura dukurikije icyifuzo cye’, akomeza agira ati ‘ uzifuza kujya mu Rwanda tuzamujyanayo mu nzira yo kwaka intwaro, gusubiza mu buzima busanzwe cyangwa se gucyura impunzi, mu gihe ushaka gukomeza kuba muri Congo tuzamugeza mu ntara yifuza kubamo’.
Kayonga Jhttp://www.igihe.com/news-7-11-4464.html
Posté par rwandaises.com