Mu nama ya komite nyobozi ya Green Party, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, hatowe Franck Habineza nk’umukandida w’iryo shyaka mu matora ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka.

Nyamara nubwo Green Party ari ishyaka ritaremerwa mu Rwanda ngo ryasanze igihe kigeze ngo rishyire ahagaragara uzariserukira mu guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu.

Kuri iki kibazo cy’uko ritarahabwa ibya ngombwa ngo rikore nk’ishyaka ryemewe n’amategeko mu Rwanda, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara rivuga ko rizongera gusaba uburenganzira akarere ka Gasabo bwo gukoresha Kongere ku itariki ya 4 Kamena uyu mwaka, ndetse ngo bakazaboneraho gusaba ko bakwemererwa kwifatanya n’abandi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije, dore ko ku rwego rw’isi uzizihirizwa mu Rwanda.

Muri iryo tangazo, Green party ikavuga ko mu gihe iby’iyo Kongere byagenda neza, bazahita basaba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kwandikwa nk’ishyaka ryemewe mu Rwanda, bakaba banavuga ko MINALOC yo nta mananiza akunze kurangwa mu kuyaka bene ibyo bya ngombwa.

Mu gusoza iri tangazo, ishyaka Green Party rikaba rivuga ko ryizera ko nta kizabahungabanyiriza umutekano mu gihe cyose bazaba bahawe uburenganzira bwo gukora nk’ishyaka ryemewe, bakaba banavuga ko kuva biri mu nshingano za guverinoma gucunga umutekano w’abanyarwanda bose, nta kabuza umutekano barawizeye.

Ikindi Green Party nk’ishyaka rivuga ko rirwanya ubutegetsi bw’U Rwanda igarukaho muri iri tangazo, ni ugusaba leta y’U Rwanda gufasha ko habaho ubwinyagamburiro mu bya politiki ndetse ikemerera amashyaka atavuga rumwe na yo kuzitabira amatora ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka.

Florent Ndutiye

 

http://www.igihe.com/news-7-11-4749.html

Posté par rwandanews.be