//

//

Nyuma yo gufungwa kw’ibinyamakuru 2 ari byo Umuvugizi n’Umuseso, Umuvugizi kikaza gutanga ikirego, aho cyaregaga Inama Nkuru y’Itangazamaku kugihohotera, ubu noneho iki kirego Urukiko Rukuru ntirwacyakiriye.

Uru rubanza rwatangiye ku munsi w’ejo mu Mujyi wa Kigali, Umuvugizi cyaregaga Inama Nkuru y’Itangazamakuru ibirego bitandukanye, birimo kuba Inama Nkuru y’Itangazamakuru yaragihagaritse amezi atandatu yose, kandi ubundi mu burenganzira ifite itagomba kurenza amezi 2 nabwo kikabanza kwisobanura.

Umuvugizi kandi cyasabaga Urukiko ko rwategeka Inama Nkuru y’Itangazamakuru ikavanaho ibi bihano ikinyamakuru Umuvugizi kigasubira gukora.

Umucamanza yavuze ko Umuvugizi cyagombaga kuregera igihombo cyatejwe no gufungwa aho gusaba kongera gukora, ibi bikaba byaza nyuma. Amakuru ya BBC aravuga ko urukiko rwahise rwanga kwakira ibirego by’Umuvugizi bisaba guhita cyongera kwemererwa gukora avuga ko nta shingiro bifite.

Hagati aho Inama Nkuru y’Itangazamakuru yatanze ikindi kirego noneho kiremerereye gisaba ko Umuvugizi n’Umuseso byafungwa burundu, kubera inyandiko zabyo ziteranya zikanateza umwuka mubi mu banyarwanda.

Jules Kagaba

 

http://www.igihe.com/news-7-26-4937.html

Posté par rwandaises.com