Minister w’intebe Bernard MAKUZA yasuye aho ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubumenyi n’ikoranabuhanga IRST gitunganyiriza mazutu, bita biodiesel, ikomoka ku bimera mu murenge wa Nyarugunga akarere ka Kicukiro. Kugirango iyo mazutu ikomoka ku bimera ibashe gukorwa iboneke ari nyinshi, Ministre w’Intebe yasabye ko abaturage babigiramo uruhare bakitabira guhinga imbuto zivamo amavuta kuko ngo uruganda rufite ubushobozi ariko rukaba rugikora nke igeze kuri 40 % ariko hakaba hifuzwa konibura rwakora ibirenze 80%.
Bwana Bernad Makuza yerekeje ku ruganda Inyange Industries rukora imitobe y’imbuto n’amazi ruri mu murenge wa Rusororo akarere ka Gasabo rutunganya litilo 6500 ku isaha z’amazi na litilo 5000 kui isaha z’imitobe y’imbuto zitandukanye. Ibyo urwo ruganda rutunganya byose bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga. Byatwaye akayabao ka million z’amadolari 35. Ministre w’intebe yerekeje aharimo kubakwa ivuriro ry’akarere ka Kicukiro mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro.Yasoreje urugendo rwe Avuye aharimo kubakwa ibyo bitaro Ministre yageze mu murenge wa Ndera no mu wa Bumbogo mu karere ka Gasabo. Ibyo bitaro ngo nibimara kuzura bizaba bifite ibitanda by’abarwayi.
Xavera NYIRARUKUNDO
http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=569
Posté par rwandaises.com