Kubera Raporo ya komisiyo ya Sena yari ishinzwe gukurikirana uko amafaranga yagenewe kubakira abacitse kw’icumu rya jenoside yakoreshejwe, Musoni Protais arasabwa kwitaba Sena bitarenze icyumweru.

Ibyo ni ibyavuye mu myanzuro y’inama ya Sena yafashwe uyu munsi nk’uko tubikesha Orinfor, ko Musoni Protais yakwitaba Sena akaza gusobanura amakosa yakorewe muri Minisiteri yari ayoboye y’Ubutegeti bw’Igihugu. Ayo makosa arimo nko gutanga amasoko bitanyuze mu nzira z’amategeko, kunyereza umutungo wari ugamije kubakira abarokotse jenoside ndetse n’ibindi.

Tubamenyeshe ko atari Musoni Protais wenyine wahamagawe kuko Musoni James wari ushinzwe imari, Christine Nyatanyi ndetse na Eugene Barikana nabo bahamagawe bakaba baramaze kwisobanura muri sena. Imyanzuro kuri ibyo bisobanuro bari gutanga izafatwa nyuma y’uko Musoni Protais azaba amaze kwitaba Sena.

Foto: Izuba
SHABA Erick Bill

http://www.igihe.com/news-7-11-4468.html

Posté par rwandaises.com