Mu rukerera rw’uyu wa Kabiri ubwo inkoko zatangiraga kubika, imisambi itangiye guhiga, inkuru iturutse ibukuru yabaye kimomo ko uwari Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda kuva mu 2011 yavanywe kuri uwo mwanya.

Ni inkuru yatunguranye cyane mu matwi ya benshi ndetse bamwe bakeka ko ari igihuha kumva ko Dr.Agnes Binagwaho, wari umaze imyaka itanu ari Minisitiri w’Ubuzima, akaba umwarimu muri Kaminuza y’ubuvuzi ya Harvard, yavanywe muri Guverinoma y’u Rwanda.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, niryo ryemeje ko Dr. Binagwaho yakuwe ku mirimo ye na Perezida wa Repubulika nk’uko abyemererwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Wa mugani wa wa muririmbyi se,Dr.Binagwaho yaba asize nkuru ki mu rwego rw’ubuzima, benshi bemezaga ko afite ubuhanga n’ubunararibonye muri rwo, aho yaba agiye nk’intwari cyangwa nka ruvumwa?

Dr. Agnes Binagwaho, ubusanzwe ni umuganga w’inzobere mu kuvura abana. Kuva mu 2002 kugeza 2008, yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Sida, kuva mu 2008 kugeza muri Gicurasi 2011 agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y‘Ubuzima, umwanya yavuyeho agirwa Minisitiri w’Ubuzima.

Abakoranye na we muri urwo rugendo rwose bafite uko bamuzi gutandukanye, icyakora witegereje ubwo yari Minisitiri w’Ubuzima, usanga hari bimwe mu bibazo yagombaga gusubiza atasubije nk’umuyobozi mukuru w’urwego rw’ubuzima.

-  Kwegura no gufungwa kw’abayobozi b’ibitaro

Ku ngoma ye nka Minisitiri w’Ubuzima, abayobozi benshi b’ibitaro barirukanywe, abandi barafungwa, utibagiwe n’abasezeye bakajya kwikorera mu mavuriro yigenga cyangwa bagashinga ayabo.

Turebye nko mu myaka ya 2015/2016, abayobozi b’ibitaro bya Kabutare, Ruhango, Kibogora, Nyagatare, Kibuye n’ahandi batawe muri yombi kubera impamvu zifitanye isano n’imiyoborere itajyanye n’icyerekezo u Rwanda rwihaye. Hari kandi n’Umuyobozi w’ibitaro bya Kinazi biherereye mu Karere ka Ruhango uherutse kwegura kuri iyi mirimo.

-  Kwiyongera kwa Malaria

Mu mpera z’umwaka ushize indwara ya Malaria yagarikaga ingogo mu turere ikunda kwibasira cyane mu gihugu. Ubu bwiyongere Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko bufitanye isano n’amakosa yakozwe ubwo uruganda NetProtect rwagurishaga iyo Minisiteri inzitiramubu miliyoni eshatu zitujuje ubuziranenge.

-  Kujujubya abaganga

Bamwe mu baganga baganiriye na IGIHE bagarutse ku cyo bise gutegekesha igitugu n’agasuzuguro kwa Dr. Binagwaho ku bandi baganga bagenzi be.

Urugero ngo ni uko yashoboraga kubwira nabi umuganga (Dr), akamusohora no mu nama nta mpamvu igaragara ibiteye. Ikindi ni uko atasubizaga ibibazo by’abaganga uko bikwiye nk’umuvugizi wabo muri Guverinoma.

Bavuga ko Minisitiri yakagombye guhindura uburyo bw’imiyoborere, akita ku bakozi kandi akabaha icyubahiro nk’abaganga bagenzi be.

-  Imibereho mibi y’ibitaro n’ibigo nderabuzima

Ibitaro bya leta, ibigo nderabuzima n’amavuriro bivura abaturage hagendewe ku musanzu w’ubwisungane mu kwivuza ‘Mutuelle de Sante’ baba baratanze. Nta wabura kuvuga ko ubwo Dr.Binagwaho yari Minisitiri hakunze kuvugwa ikibazo cy’imiti idahagije kubera imyenda ya Mituweli.

-  Agiye adakemuye ikibazo cy’abaforomo n’abaforomokazi

Dr.Binagwaho agiye adakemuye ikibazo cy’abaforomo n’abaforomokazi bakomeje kurira ayo kwarika kubera gukoreshwa amasaha menshi bagahembwa intica ntikize.

Bavuga ko Minisante yavuze ko idashaka abaforomo bo ku rwego rwa A2, ariko Minisiteri yari ayoboye ikarenga igafata abafite urwego rwa A0 cyangwa A1 bakabahembera A2.

Muri rusange abakora mu rwego rw’ubuzima bavuga ko Dr.Binagwaho atafashije abaganga n’abakozi bo mu bitaro kujya bazamurwa mu ntera nk’abandi bakorera Leta. Muri uru rwego niho umukozi ashobora kumara imyaka myinshi akora ariko agakomeza guhembwa nk’utangiye akazi.

-  Ibyemezo bitavuzweho rumwe

Ubwo icyorezo cya Ebola cyacaga ibintu muri Afurika y’i Burengerazuba, Dr.Binagwaho yatangaje ko abagenzi baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Espagne bazajya bapimwa Ebola ndetse bakamara iminsi bagaragaza uko bamerewe.

Ni icyemezo kitavuzweho rumwe na benshi ndetse birangira yivuguruje asaba n’imbabazi uwo icyo cyemezo cyaba cyagizeho ingaruka.

-  Yibajijweho na benshi

Minisiteri y’Ubuzima ni imwe mu zikora ku buzima bw’abaturage bose. Dr.Binagwaho yanengwaga na rubanda ruciye bugufi ko rutabasha kumva ubutumwa n’impanuro arugenera kuko atitaye ko abwira ab’i Buzinganjwiri yakoreshaga indimi z’amahanga nk’Icyongereza cyangwa Igifaransa.

- Akekwaho ibikorwa bya ruswa

Dr Binagwaho akekwaho ruswa mu itangwa ry’isoko ryo kugura inzitiramibu zahombeje igihugu miliyoni 15 z’amadolari mu mwaka wa 2013. Hari amakuru avuga ko izi nzitiramibu zakurikiranye Dr. Corine Karema wahoze ayobora ishami rishinzwe kurwanya malaria muri RBC, bikarangira zimwirukanishije mu kazi ka Leta imyaka irindwi.

Raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta 2015, iherutse gushyira Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo kiyishamikiyeho, RBC, mu byahombeje leta akayabo k’amafaranga menshi kubera imikorere mibi.

Ubwo iri genzura ryakorwaga ngo Dr.Binagwaho yagerageje kugira bamwe mu nshuti ze akingira ikibaba kugirango ritabakorwaho cyangwa bagatabwa muri yombi.

Bivugwa ko n’imicungire mibi y’umutungo wa leta yagaragaye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal, yaba ingingo yo kwitabwaho mu byatumye Dr.Binagwaho akurwa muri Guverinoma.

 

Minisitiri Binagwaho yakundaga kumvikana avuga mu ndimi z’amahanga

Ashimirwa ko…

Hari byinshi mu gihe cye Minisiteri y’Ubuzima yabashije kugeraho birimo nko kuba yaragabanyije impfu z’abagore bapfa babyara n’abana bari munsi y’imyaka itanu.

Kuva yagera mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda, ubwandu bw’agakoko gatera Sida bwaragabanutse buguma ku gipimo cya 3% mu myaka 10 ishize.

Ku giti cye, mu mwaka ushize, Dr. Agnes Binagwaho yahawe igihembo kubera umuhate yagaragaje mu kugabanya imfu z’abana. Abana bapfa bavuka mu Rwanda bavuye ku bana 107 ku 1000 bagera ku bana 32 ku 1000.

Yanahawe igihembo ‘Roux Prize’ kubera uruhare yagize mu guhindura ubuzima akoresheje ibipimo ngenderwaho, igihembo cyari gifite agaciro k’ibihumbi 100 by’amadolari ya Amerika.

Dr.Binagwaho yaharaniye ko abaganga bakwiyongera mu Rwanda, aho hari Kaminuza eshatu zigenga zigiye gutangira kwigisha ubuganga vuba, zirimo iy’Abadiventisiti iri i Masoro, University of Global Health Equity na ULK.

Inkuru bifitanye isano: Dr Agnes Binagwaho yavanywe ku mwanya wa Minisitiri w’Ubuzima

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-binagwaho-asize-inkuru-ki-mu-rwego-rw-ubuzima-mu-rwanda#.V4V2NZVYPHQ.facebook

Posté le 12/07/20106 par rwandaises.com