Abashoramari batandukanye bari muri Kigali Serena Hotel (Foto / J.Mbanda)

Jean Louis Kagahe

KIGALI – Perezida Paul Kagame yatangije inama y’iminsi ibiri ku ishoramari, iyo nama ikaba yarabereye muri Serena Hotel kuva ku wa 10 – 11 Gicurasi 2010.

Atangiza iyo nama Perezida Paul Kagame yijeje abo bashoramari umutekano mu Rwanda kandi ababwira ko kwagura amasoko ku rwego rw’ibihugu byo mu karere ndetse n’iby’Afurika bidakorwa mu rwego rwo korohereza ishoramari n’ubucuruzi gusa, ahubwo binakorwa kugira ngo hazamurwe imibereho y’abahatuye. Yagize ati “iyi nama ifite agaciro cyane kuko ari cyo gikorwa cya mbere gikorewe mu Rwanda nyuma y’aho rwinjiriye mu muryango wa Commonwealth”.

Perezida Kagame yakomeje agira ati “u Rwanda rwahisemo kwinjira mu Isoko Rusange ry’Afurika y’Iburasirazuba rigizwe n’abantu bagera kuri miliyoni 130, runakorera mu muryango mugari wa COMESA ugizwe n’abaturage ubu bagera hafi kuri miliyoni 500”.

Umukuru w’Igihugu kandi yamenyesheje abo bashoramari ko mu rwego rwo guteza imbere ishoramari habayeho ivugurura mu mikorere no korohereza abashoramari kubona ibyangombwa nkenerwa mu bikorwa byabo.

Ibi Perezida Kagame yabishimangiye agira ati “kubera iri vugurura ry’imikorere, u Rwanda rwaje ku isonga mu bihugu byose byo ku Isi muri raporo yashyizwe ahagaragara na Banki y’Isi mu mwaka wa 2010.

Iyi nama ku ishoramari ibereye ubwa mbere mu Rwanda nyuma y’aho rubereye umunyamuryango wa 54 wa Commonwealth, yateguwe na Leta y’u Rwanda ibicishije mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ku bufatanye n’Inama y’Ubucuruzi ya Commonwealth (CBS : Commonwealth Business Council).

Iyi nama izashyira ahagaragara ingamba zihari ku birebana n’ubucuruzi mu Rwanda kimwe n’amahirwe yose agaragarira mu nzego zinyuranye z’ubukungu bw’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, John Gara, na we wafashe ijambo muri iyo nama yavuze ko ifite akamaro cyane kuko yongereye ingufu mu bufatanye bw’ibihugu cyane ko amasoko mashya agiye kuboneka, bikanongera amahirwe yo kuzamura ibikorwa ahantu hanyuranye.

Iyi nama y’iminsi ibiri izibanda ku ishoramari mu rwego rw’itumanaho rikoresheje ikoranabuhanga (ICT), ubukerarugendo, ubuhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye, inganda n’ubwubatsi.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=392&article=14190

Posté par rwandaises.com