Mu gihe Abanyarwanda n’inshuti zabo bakomeje kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu Rwanda yunamiye abari abakozi bayo bishwe muri Jenoside.

Uyu muhango wabereye ku Kacyiru ahakorera iyi Ambasade kuwa 12 Mata 2017, aho Ambasaderi wa USA mu Rwanda, Erica Barks-Ruggles, yashyize indabo ku rwibutso ruriho amazina y’abakozi 26 bazize Jenoside.

Diane Kayitare, umukobwa wa Emmanuel Kayitare wakoreraga iyi Ambasade akaza kwicwa muri Jenoside, yavuze inzira y’umusaraba banyuzemo icyo gihe akaba yari afite imyaka 14.

Yakomeje ashimira abakozi ba Ambasade n’ Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) bamufashije kwiga akarangiza, ubu akaba akora mu Agahozo Shalom aho afasha izindi mfubyi kubona uburezi bwiza.

Muri 2005 nibwo abakozi ba Ambasade ya USA batangije Ikigega kigamije gufasha imfubyi za Jenoside (GOF) mu rwego rwo gufasha abana basizwe n’abo bahoze bakorana, bakabafasha kwiga kugeza barangije Kaminuza. Babiri bonyine nibo basigaye batararangiza kwiga.

Ambasaderi wa USA mu Rwanda, Erica Barks-Ruggles, yatanze ubutumwa bw’ihumire ku Banyarwanda, anongera gushimangira ko igihugu cye kizakomeza gutanga umusanzu mu kubaka ahazaza h’u Rwanda.

Yagize ati ”Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyigikiye ejo huje ubukungu n’umutekano by’igihugu n’Abanyarwanda bose, kugira ngo dutange umusanzu mu kubaka ejo heza twese twifuza.”

Umuhango wo kwibuka abari abakozi ba Ambasade ya USA bishwe muri Jenoside witabiriwe n’abantu batandukanye barimo Umuyobozi w’ishami ry’ubushakashatsi muri Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Jean Damascène Gasanabo na Visi Perezida wa IBUKA, Egide Nkuranga.

Ambasaderi wa USA mu Rwanda, Erica Barks-Ruggles, ashyira indabo ku mva ishyinguyemo abari abari abakozi ba Ambasade ya USA bishwe muri Jenoside

Abitabiriye uyu muhango bacanye urumuri rw’icyizere cy’ahazaza h’u Rwanda

angel@igihe.rw


Kwamamaza

Kwamamaza
Yanditswe na Mukaneza M.Ange
http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ambasade-ya-usa-mu-rwanda-yunamiye-abari-abakozi-bayo-bazize-jenoside
Posté le 13/04/2017 par rwandaises.com