MUHANGA – Bimwe mu byagaragajwe n’abanyamakuru bakorera ibitangazamukuru bitandukanye bikorera mu Rwanda ku wa 3 Gicurasi 2010 ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, umunsi mukuru wabereye mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, harimo kwamagana byimazeyo umuryango « Reporter Sans Frontières » watangaje ko nta bwisanzure bw’itangazamakuru buri mu Rwanda, ibyo ubikora wirengagiza ko u Rwanda rubona ibikombe ubutitsa kubera imiyoborere myiza harimo n’itangazamakuru.
Musoni Protais, Minisitiri w’Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri akaba ari na we ukuriye Minisiteri y’Itangazamakuru wari muri ibyo birori yibukije abanyamakuru ko bafite inshingano yo kubaka igihugu bakiganisha ku iterambere, guhuza ibitekerezo, kujijura no kujijuka ndetse no kubaka itangazamakuru rikwiye.
Minisitiri yakomeje avuga ko kugira ngo imiyoborere myiza igerweho hagomba itangazamakuru ritabogamye, ryubaha uburenganzira bwa muntu kandi ridatangaza ibihuha bigamije guca igikuba mu Banyarwanda.
Kayitesi Zainabo, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yifashishije amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu yavuze ko abanyamakuru batagomba gutanga amakuru ahungabanya ituze rusange ry’Abanyarwanda, ahubwo bakibanda ku makuru yubaka.
Mulama Patrice, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) yavuze ko umuturage wese afite uburenganzira bwo kumenya amakuru yaba ayo mu gihugu cyangwa mu mahanga kandi itangazamakuru rikirinda kwinjira mu buzima bwite bwa muntu igihe cyose atabitangiye uburenganzira.
Bahati Prince, umwe mu banyamakuru bari aho i Kabgayi yavuze ko ubunyamakuru n’ubushakashatsi bigomba kujyana kugira ngo amakuru atangajwe abe afitiwe gihamya. Yaboneyeho gukangurira abanyamakuru kwiha agaciro, ubwisanzure bafite mu itangazamakuru ntibabukoreshe nabi.
Uwo munsi mukuru wateguwe n’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ifatanyije na Minisiteri y’Itangazamakuru, Inama Nkuru y’Itangazamakuru, Inzu y’Itangazamakuru, Ihuriro Nyarwanda ry’Abanditsi Bakuru n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru wabereye i Kabgayi.
Abari bitabiriye uwo munsi mukuru bagaragaje kandi ko bishimiye ibyakozwe byose kugira ngo ubwisanzure mu itangazamakuru ribe riri ku ntera ririho ubu mu Rwanda, ibyo bikaba bigaragazwa n’ingamba zinyuranye zagiye zifatwa mu rwego rwo guteza imbere itangazamakuru n’amategeko yagiye ashyirwaho muri urwo rwego.
Na none abanyamakuru bo mu Rwanda batangaje ko bamaganye byimazeyo raporo iheruka gushyirwa ahagaragara na “Reporter Sans Frontières” yatangaje ibeshya kandi nkana, ivuga ko mu Rwanda nta bwisanzure mu itangazamakuru buhari. Ariko na none bagaragaje ko itangazamakuru mu Rwanda ridahakana ko itangazamakuru mpuzamahanga ritanenga ibyaba bikorwa nabi muri uwo mwuga mu Rwanda.
Baboneyeho kandi kwiyama uwo muryango w’abanyamakuru batagira umupaka bavuga ko mu Rwanda hatubahirizwa ubwisanzure bw’itangazamakuru.
Abanyamakuru bo mu Rwanda bakaba barasabye ko uwo muryango wakwikosora mu mikorere ukajya ukora raporo zivuga ibintu bifitiwe gihamya kandi abagize umuryango w’itangazamakuru mu Rwanda bakaba barawijeje ubufatanye mugihe bakeneye kumenya ukuri ku bibera mu Rwanda.
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=389&article=14037
Posté par rwandaises.com