http://www.orinfor.gov.rw/images/content/FPRKAGAME.jpg
Umuyobozi mukuru w’umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame yongeye gutorerwa kuzahagararira uwo muryango kuzahatanira umwanya wa perezida wa Repubulika mu matora azaba tariki 9 Nzeli uyu mwaka. Inama idasanzwe y’uyu muryango yo ku rwego rw’igihugu yateranye kuri uyuwa gatandatu I Kigali yamwemeje ijana ku ijana nyuma y’aho abahatanaga nawe kuri uwo mwanya bavanyemo akabo bamuhurizaho icyizere.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi  baturutse mu mpande zose z’igihugu  bateraniye kuri stade Amahoro, bari hafi kuyuzura. Paul Kagame gutorwa nk’umukandida  wa FPR  Inkotanyi ku rwego rw’igihugu bije nyuma y’aho abahatanye nawe ku rwego rw’intara n’umujyi wa Kigali bahisemo kumuharira uwo mwanya bakabimenyesha mu nyandiko ubunyamabanga bwa FPR/ Inkotanyi. RPF niryo shyaka ribaye irtambere kugaragaza umukandida uziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu.
Abo bageze ku rwego rw’intara bahatanye na Paul Kagame ni Kangwage Justus, mu ntara y’amajyaruguru,Charles Muligande mu ntara y’uburengerazuba na Kagabo Josee mu mujyi wa Kigali. Morare yari yose ijyanye n’akadiho bunganirwa n’abahanzi bitabiriye ayo matora.
Paul Kagame umukandida watowe ntawe bahanganye yashimiye abanyamuryango ba FPR Inkotanye icyizere bongeye kumugirira ,abasaba kurushaho gukora mu bufatanye bateza imbere igihugu. Yabasabye ko bagendera hamwe nta numwe usigaye inyuma mu guhangana n’ibibazo igihugu gifite. Yashimangiye ko intego za FPR inkotanyi zirimo kwimakaza imiyoborere myiza,iterambere n,umutekano bidashobora guhinduka yongera ho ati ariko abayobozi bo bashobora guhinduka. Kagame yasezeranyije abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’abanyarwanda muri rusange ko atazabatenguha.Amatora yari ateganyijwe y’abakomiseri n’abagenzuri mu muryango wa FPR Inkotanyi yasubitswe.
Aya matora yari amaze ukwezi akaba yaratangiriye mu nzego z’ibanze abanyamuryango bitorera umukandida wo guhatanira itike y’umwanya wa Prezida wa Republika mu kwezi kwa munani tariki 9.
Uretse abanyamuryango ba RPF ,Uwo muhango wari witabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda,n’intumwa z’amashayaka ya politiki yemewe mu Rwanda.Hari n’intumwa y’ishyaka riri ku butegetsi mu guhigu cy’iburundi CNDD-FDD,Jean Jack NYIRIMIGABO n’intumwa y’ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cya Afrika y’amajyepfo ANC ,Patrick Herman.

John Gakuba

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=510

Posté par rwandaises.com