Ministre w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Karugarama Tharcisse aratangaza ko ari nk’ikinamico ku rwego rwa politike ndetse no ku rwego rw’ubutabera kuba abagore b’abahoze ari abakuru b’ibihugu by’U Rwanda  n’Uburundi baguye mu ndege ya Falcon mu 1994   baba baratanze ikirego ku rukiko rwo muri leta ya Oklohama muri USA barega perezida w’U Rwanda, Paul Kagame kugira uruhare mu ihanurwa ry’iyo ndege.Ministre Karugarama yatangarije Radio Rwanda ko  bafite amakuru y’uko hari abavoka b’aba bagore, uwa Habyarimana Yuvenal n’uwa Ntaryamira Cyprien batanze ikirego mu rukiko rwa Oklohama ubwo perezida Paul Kagame yasuraga iyo leta mu cyumweru gishize.
Ubwo umukuru w’igihugu Paul Kagame yari mu ruzinduko rw’akazi muri USA mu cyumweru gishize nibwo byakwiraga mu  binyamakuru mpuzamahanga ko imiryango ya Habyarimana Juvenal wari president w’u Rwanda na Cyprien Ntaryamira wari president w’u Burundi yaregeye indishyi za million 350 z’amadoloari mu rukiko rwa Oklahoma kuko ngo President Kagame ariwe wategetse ko indege yari itwaye abo president bombi ihanurwa.Aho muri Oklahoma city ikirego ngo cyaba cyaratangiwe ni naho President Kagame yari yasuye abanyeshuli b’abanyarwanda bahiga muri Kaminuza ihafitanye umubano wihariye n’u Rwanda.
Ministre Karugarama we asanga niba koko icyo kirego cyarabayeho byari bigamije kuzuza inkuru mu binyamakuru , ko ntashingiro gifite haba ku rwego rw’amategeko haba no ku rwego rwa politike. Ministre w’ubutabera yavuze ko amakuru nk’ayo adakwiye gutesha abanyarwanda umwanya w’ibyo bikoreraga.
Umugore w’uwari president w’u Rwanda Agatha Kanziga akurikiranwywe n’inkiko zo mu bufaransa ku byaha aregwa n’u Rwanda byo kuba yaragize uruhare muri jenocide arema agatisko kateguye maze gashyira mu bikorwa jenocide yahitanye abatutsi basaga million 1.Raporo yakozwe nitsinda ry’abanyamategeko bigenga yagaragaje ko indege yari itwaye Habyarimana yarashwe n’intagondwa z’abahutu batashakaga ko agirana imishyikrano na RPF ubwo yavaga Arusha kuyashyiraho umukono.Binavugwa ko na Agatha Kanziga nawe atarakozwaga politike yo gusaranganya ubutegetsi na RPF.

Faith Mbabazi

 

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=406

Posté par rwandaises.com