Ubushakashatsi bwakozwe na Global Peace Index buragaragaza ko u Rwanda ruza ku mwanya wa 13 mu bihugu bifite amahoro asesuye ku mugabane wa Afurika.

Amakuru dukesha Rwanda Gateway aravuga ko raporo yakozwe na GPI igasomerwa Washington kuri uyu wa gatatu, yagaragaje ko u Rwanda rumaze guca ku bihugu byinshi by’umugabene w’Afurika aho rubarizwa ku mwanya wa 86 mu bihugu byakozwemo ubushakashatsi ndetse rukaba n’urwa 13 muri Afurika mu kugira amahoro.

Iyo bavuze ‘amahoro’ ngo baba bashaka kuvuga ahatari ukubuzwa uburenganzira, bakagendera kandi ku ngingo zigera kuri 23 zirimo; umubare w’abantu bafunze, umubare w’imbunda ziri mu baturage, umubare w’imfu z’abantu bicwa byateguwe (atari impanuka) n’ibindi.

Twabamenyesha ko nyuma y’icyo cyegeranyo basanze ibihugu bifite amahoro kurusha ibindi muri Africa ari Botswana, Malawi, Gabon, Ghana ndetse na Mozambique.

SHABA Erick Bill

http://www.igihe.com/news-7-26-4662.html

Posté par rwandaises.com