image

Amakuru dukeshya imvaho Nshya aravuga

ko Ku wa kane tariki ya 24 Uku

boza 2009, Inteko rusange ya Sena yateranye isuzuma kandi yemeza itegeko rishyiraho ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ingufu, amazi n’isukura (EWSA) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo, hamwe n’Itegeko rishyiraho ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RT DA) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo.

Nk’uko itegeko rishyiraho ikigo cy’iby’ingufu ribiteganya mu ngingo yaryo ya mbere, EWSA ni ikigo cyihariye gishinzwe Guteza Imbere Ingufu, Amazi n’Isukura, gifite ubuzimagatozi n’ubwigenge mu miyoborere, mu micungire y’umutungo n’abakozi bayo.

Muri rusange, EWSA ifite inshingano yo gushyira mu bikorwa Politiki y’igihugu mu bijyanye no Guteza imbere ibijyanye n’Ingufu, Amazi n’Isukura binyuze mu guhuriza hamwe ibikorwa na gahunda biba biteganyijwe muri urwo rwego, kubyiga, kubiteza imbere, kubikurikirana no kubiha agaciro.

Icyo kigo kikaba gifite inshingano yo gucunga neza ibikorwa remezo by’amashanyarazi, gazi, ibikomoka kuri peteroli, amazi n’isukura, gukora ku buryo imitangire y’ amashanyarazi, amazi n’ibikomoka kuri Peteroli mu gihugu, no kubona ibigega byo kubihunika bikorwa mu mutekano.

EWSA izafasha kandi mu byerekeye gutunganya imyanda no gufata amazi y’imvura haba mu mijyi cyangwa mu byaro. Ikigo EWSA kije gisimbura RECO/RWASCO, nk’uko bigaragara mu itegeko rigishyiraho, kikaba kigomba guhuza imirimo yakorwaga n’ibyo bigo byombi bitarenze igihe cy’umwaka umwe uhereye igihe ritangarijwe mu Igazeti ya Leta.

Ku bireba n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA), kizakora muri rusange ibyerekeye gucunga no gukurikirana imihanda y’Igihugu mu rwego rwo gutuma igendwamo mu mutekano kandi imeze neza, gukurikirana ibibuga by’indege n’ibikorwa remezo bijyanye na byo, gucunga no gukurikirana ibikorwa remezo bijyanye no gutwara abantu n’ibintu hakoreshejwe inzira z’amazi, inzuzi n’ibiyaga hagamijwe kibyongerera agaciro, guteza imbere ibikorwa remezo bya gari ya moshi mu Rwanda.

Muri iyo nama y’Inteko rusange kandi Abasenateri bagejejweho na raporo z’ubutumwa bamwe mu Basenateri bakoreye mu bihugu.

fOTO: RECO RWASCO
MUHIRWA Olivier

http://www.igihe.com/news-7-11-2211.html

Posté par rwandaises.com