Urubyiruko rw’abana b’Abanyarwanda bavukiye n’abakuriye mu Bubiligi, rwateranye tariki ya 26 Nzeli 2015 i Bruxelles mu Bubiligi, mu gikorwa cyateguwe na DRB-Rugali (Diaspora Rwandaise de Belgique), bagaragaza uburyo indangagaciro za Kinyarwanda zikomeje kubatera ishema aho bari.

Ibi biganiro byibanze ku gaciro k’umunyarwanda, kumenya uko urubyiruko rw’Abanyarwanda rwitwara mu bindi bihugu rwavukiyemo cyangwa rwakuriyemo, kugumana indangagaciro z’umunyarwanda no kumenya uko rwahavoma ubumenyi bwarugirira akamaro n’igihugu cya kavukire kikaboneraho.

Ibindi byaganiriweho ni ukugira ubutwari n’ubunyangamugayo mu byo urubyiruko rukora byose ngo ruheshe isura nziza aho ruvuka, hagarutsweho kandi icyo kuba « Umunyarwanda » aricyo, kubahiriza igihe (ponctualité), kwiha agaciro nk’umuntu ndetse banaganiriye kandi no ku miyoborere myiza iranga u Rwanda.

Perezida wa DRB-Rugali, Pulchérie Nyinawase, yatangarije IGIHE ko yashimishijwe cyane kandi akanyurwa n’uburyo iri huriro ribayeho bwa mbere ryatanze umusaruro.

Ati:  » Icyadushimishije twese ni ukubona ukuntu aba bana twabatumiye, umunsi nyiri zina ugeze dusanga baje kandi bahagereye isaha ahubwo bahadutanze, byerekana ko bari bafite inyota yo kuganira ku gihugu cyabo no ku ndangagaciro zaho bavuka. »

Nyinawase yakomeje avuga ko urubyiruko rwifuje ko aya mahuriro yajya aba kenshi bishoboka.

Umwe mu rubyiruko rw’abanyeshuri Linda Ishema, ufite imyaka 19 y’amavuko yavuze ko yungukiye byinshi muri iri huriro. Ati « Byadushimishije cyane kandi byaduhaye umwanya wo kubwirana nk’urubyiruko, tuvuga ibyo twari tuzi nibyo tutari tuzi, twongera kugaruka ku ndangagaciro ziranga umunyarwanda, aho twasanze ko ziduhesha ishema n’agaciro kuko usanga urukundo tugirira igihugu cyacu bitandukanye cyane nibyo tubonana abandi bo mu bindi bihugu. »

Iri huriro ryari rigizwe kandi n’urubyiruko rwabashije kugira ibikorwa by’intangarugero aho rwatanze ibiganiro berekana inzira banyuzemo ngo bagere aho bageze, bikaba byahaye ibakwe abakiri bato n’abakiri mu mashuri ariko bashaka kuzatera ikirenge mu cyabo mu bikorwa by’indashikirwa no gufatanya gukomeza kubaka u Rwanda mu bihe biri imbere.

Byemejwe ko iri huriro rizajya riba rimwe mu mezi atatu.

Norbert Nsabimana wayoboye ibiganiro

Pulcherie Nyinawase uyobora DRB-Rugali

Bagaragaje ishema baterwa no kwitwa Abanyarwanda

Mu matsinda bungurana ibitekerezo

Urubyiruko rutandukanye rwari rwitabiriye ibi biganiro
Yanditswe kuya 29-09-2015 na Karirima Ngarambe
http://www.igihe.com/diaspora/amahuriro/article/nubwo-bavukiye-mu-mahanga-basanga-indangagaciro-nyarwanda-zibahesha-ishema
Posté le 29/09/2015 par rwandaises.com